Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Itumbagira rikabije ry’ibiciro bya Lisansi ryatumye ubuzima busharira

radiotv10by radiotv10
28/10/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
DRCongo: Itumbagira rikabije ry’ibiciro bya Lisansi ryatumye ubuzima busharira
Share on FacebookShare on Twitter

Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterole mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatumye ubuzima buzamba, kuko igiciro cy’urugendo kikubye gatatu.

The African News dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ikibazo cy’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Congo cyabaye agatereranzamba mu mijyi ya Goma, Kivu Ruguru, Kivu y’Epfo na Bukavu, kugera ubwo abatwara abantu mu modoka rusange na moto bakubye ibiciro inshuro eshatu, ku buryo hari n’ababikubye inshuro enye.

Litiro imwe iri kugura amafranga akoreshwa muri Congo ari hagati ya 4 500 na 5000, mu gihe ibiciro biherutse gutangazwa mu kwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka bivuga ko litilo ya Diesel itagomba kurenza amafaranga akoreshwa muri Congo 2 995, essence ntirenze 2 985.

Ibi biciro by’ibikomoka kuri peterole byatumye hari abaturage bahisemo gukora ingendo z’ibirometero n’amaguru, kubwo kugorwa n’ibi biciro by’ingendo.

Ibi bibazo bishingiye kubagura ibikomoka kuri Peterole, bakongera bakabigurisha ku giciro cyabo, kuko kompanyi zikora mu bucuruzi bwa Peterole muri Kivu y’amajyepfo zivuga ko zo zitigeze zihindura ibiciro ziyicuruzaho.

Umunyamabanga wa Kompanyi yitwa South Kivu Petroleum Club, Urbain KANGE, yabwiye The African News ko “abatwara ibinyabiziga bo bafite uburenganzira bwo kugaragaza akababaro kabo bagasaba abategetsi gushyiraho ibiciro bidahindagurika, ariko kugeza ubu twe ibiciro byashyizweho na Minisiteri ishinzwe ubukungu bitwemerera gucuruza Peterole yacu yewe tukanabika n’indi mu bigega byacu, nta nkomyi n’imwe duhuye nayo kuko ducuruza ku biciro byashyizweho na Leta.”

Ibi bibaye kandi mu gihe hateganywaga inama igamije gushyiraho imirongo ngenderwaho yo gucuruza ibi bicuruzwa, bishingiyeho ubuzima mu nguni zose z’abaturage baCongo muri rusange.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Menya icyatumye umuhanzikazi Rihanna yandikwa mu banyaduhigo b’Isi

Next Post

Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.