Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterole mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatumye ubuzima buzamba, kuko igiciro cy’urugendo kikubye gatatu.
The African News dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ikibazo cy’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Congo cyabaye agatereranzamba mu mijyi ya Goma, Kivu Ruguru, Kivu y’Epfo na Bukavu, kugera ubwo abatwara abantu mu modoka rusange na moto bakubye ibiciro inshuro eshatu, ku buryo hari n’ababikubye inshuro enye.
Litiro imwe iri kugura amafranga akoreshwa muri Congo ari hagati ya 4 500 na 5000, mu gihe ibiciro biherutse gutangazwa mu kwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka bivuga ko litilo ya Diesel itagomba kurenza amafaranga akoreshwa muri Congo 2 995, essence ntirenze 2 985.
Ibi biciro by’ibikomoka kuri peterole byatumye hari abaturage bahisemo gukora ingendo z’ibirometero n’amaguru, kubwo kugorwa n’ibi biciro by’ingendo.
Ibi bibazo bishingiye kubagura ibikomoka kuri Peterole, bakongera bakabigurisha ku giciro cyabo, kuko kompanyi zikora mu bucuruzi bwa Peterole muri Kivu y’amajyepfo zivuga ko zo zitigeze zihindura ibiciro ziyicuruzaho.
Umunyamabanga wa Kompanyi yitwa South Kivu Petroleum Club, Urbain KANGE, yabwiye The African News ko “abatwara ibinyabiziga bo bafite uburenganzira bwo kugaragaza akababaro kabo bagasaba abategetsi gushyiraho ibiciro bidahindagurika, ariko kugeza ubu twe ibiciro byashyizweho na Minisiteri ishinzwe ubukungu bitwemerera gucuruza Peterole yacu yewe tukanabika n’indi mu bigega byacu, nta nkomyi n’imwe duhuye nayo kuko ducuruza ku biciro byashyizweho na Leta.”
Ibi bibaye kandi mu gihe hateganywaga inama igamije gushyiraho imirongo ngenderwaho yo gucuruza ibi bicuruzwa, bishingiyeho ubuzima mu nguni zose z’abaturage baCongo muri rusange.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10