Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Itumbagira ry’imibare y’abagore bahohoterwa ryahagurukije abanyamakuru b’abagore

radiotv10by radiotv10
15/11/2023
in AMAHANGA
0
DRCongo: Itumbagira ry’imibare y’abagore bahohoterwa ryahagurukije abanyamakuru b’abagore
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahame ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryugarije abagore bagenzi babo.

Iri shyirahamwe rizwi nka AFEM (Association des Femmes des Médias) ryabitangaje ubwo ryagaragazaga imibare y’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’amezi atanu.

Ryagaragaje ko mu mezi atanu, habarwa abagore 20 bahohotewe bo muri Teritwari ebyiri ari zo Walungu et Mwenga zo muri Kivu y’Epfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri shyirahamwe rivuga ko ikibazo cy’abagore n’abakobwa basambanywa mu Burasirazuba bwa Congo, kirushaho gufata indi ntera umunsi ku wundi.

Perezidante w’Inama y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, Caddy Adzuba yagize ati “Icyo dukwiye kumenya ni uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera kandi imibare irakanganye kuko dufite ingero nyinshi z’abarikorewe.”

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe yitwaje intwaro idasiba guhohotera abaturage, barimo n’abagore bafatwa ku ngufu.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − thirteen =

Previous Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku ngingo irugaragazaho icyasha mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza

Next Post

Hamenyekanye andi makuru arambuye yerecyeye igikorwa gitegerejwemo ikirangirire Lamar mu Rwanda

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye andi makuru arambuye yerecyeye igikorwa gitegerejwemo ikirangirire Lamar mu Rwanda

Hamenyekanye andi makuru arambuye yerecyeye igikorwa gitegerejwemo ikirangirire Lamar mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.