Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi babiri bakuru mu ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR/Agence Nationale des Renseignements).
Abashyizweho batangajwe ku Gitangazamakuru cy’Igihugu RTNC kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025, ni Kalala Musungu Théophile Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya serivisi z’Imbere mu Gihugu, ndetse na Piema Mikobi Gaston ushinzwe serivisi zo hanze.
Aba bayobozi babiri bashya, bazakora mu ishami rishya muri ANR ryiswe “Département d’intelligence économique et financière” (DIEF) rishinzwe iperereza mu bijyanye n’Ubukungu n’Imari.
Aba bayobozi bashya basimbuye Mweze Kirembe Louis, wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe serivisi z’imbere na Nyembo Tumba Augustin, wari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe serivisi zo hanze.
Iri shami rimaze umwaka rishinzwe kuko ryashyizweho muri Kanama umwaka ushize wa 2024, rifite inshingano zo gukora icukumbura, iperereza no kwegeranya amakuru y’iperereza mu bijyanye n’ibyaha by’ubukungu, imari, ibarurishamibare ndetse no mu ikoranabuhanga, yaba ku rwego rw’Igihugu ndetse no hanze yacyo.
Nanone kandi iri shami rishinzwe gukurikirana ibikorwa bya zimwe mu nzego zihariye, nk’urwego rw’Ingufu, itumanaho, ikoranabuhanga rishya mu isakazamakuru ndetse no mu byaha byifashishwa ikoranabuhanga, kimwe no mu micungire y’imitungo ya Leta.
Iri shami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, rigira uruhare rukomeye mu kugenzura amafaranga ava hanze, ibikorwa byo kohererezanya amafaranga mu mabanki, ndetse no mu buryo butari amabanki, ndetse no kwishyurana hakoreshejwe telefone.
RADIOTV10