Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Uhanganye na Tshisekedi yagaragaje uburakari yatewe n’ibyakorewe umushyigikiye

radiotv10by radiotv10
28/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Uhanganye na Tshisekedi yagaragaje uburakari yatewe n’ibyakorewe umushyigikiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Martin Fayulu uri mu bahanganye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko adashobora kwihanganira kwibwa amajwi ngo anihanganire akarengane gakomeje gukorerwa Abanyekongo, yabitangaje yifashishije amashusho y’umwe mu bayoboke be wakubiswe n’abapolisi mu buryo bwa kinyamaswa.

Martin Fayulu n’ubundi wari warahanganye na Felix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka ntiyemere ibyayavuyemo, no kuri iyi nshuro ari mu bakandida batabyemera.

Abashyigikiye uyu mukandida kimwe n’aba Denis Mukwege, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, baramukiye mu myigaragambyo bamagana ibikomeje gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bigaragaza ko Tshisekedi ari we uza imbere mu majwi.

Abapolisi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bo biraye mu bigaragambyaga mu murwa mukuru wa Kinshasa, babamishamo ibyuka biryana mu maso kugira ngo babatatanye.

Martin Fayulu yagaragaje amashusho y’uburyo umwe mu bamushyigikiye yakubiswe n’abapolisi mu muhanda rwagati.

Aya mashusho aherekejwe n’ubutumwa bwanditse yanyujije kuri X, Martin Fayulu yavuze ko nyuma y’ibyo abamushyigikiye bakorewe tariki 20 Gicurasi uyu mwaka mu gace ka Ngaba ubwo Polisi yatatanyaga abigaragambyaga, yongeye kubikora.

Ati “Polisi ya Félix Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza imbere y’icyicaro gikuru cya ECiDé, yongeye gukora ubugome.”

Yakomeje agira ati “Oya, ibi nta muntu uzabyemera, ntituzemera amatora y’ubujura ya Denis Kadima [Komiseri Mukuru wa Komisiyo y’Amatora muri Congo] ndetse n’amajwi ye y’ibinyoma.”

Martin Fayulu yakomeje avuga ko aka karengane karambiranye kandi ko Abanyekongo bambariye kukarwanya bivuye inyuma.

Ati “Abanyekongo bahagurukiye kubirwanya kandi ntawuzabasubiza inyuma ku ntego bihaye yo kuzahura ubusugire n’ishema by’Igihugu binyuze mu matora yizewe ndetse na CENI nshya.”

Mu majwi arenga miliyoni 9 amaze kubarurwa, agaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ari imbere, n’amajwi 77%, agakurikirwa na Moise Katumbi ufite 15%, mu gihe Martin Fayulu aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 3%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Menya gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Next Post

Ibivugwa ku cyateye impanuka y’imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagaragaye yagaramye mu muhanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku cyateye impanuka y’imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagaragaye yagaramye mu muhanda

Ibivugwa ku cyateye impanuka y'imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagaragaye yagaramye mu muhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.