• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umunyapolitiki yishwe mu buryo bw’amayobera bushobora gukurikirwa n’igitutu kuri Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
14/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Umunyapolitiki yishwe mu buryo bw’amayobera bushobora gukurikirwa n’igitutu kuri Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Chérubin Okende wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari n’umuvugizi w’Ishyaka rya Moïse Katumbi wamaze gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yishwe arashwe urufaya rw’amasasu n’abantu bataramenyekana.

Okende w’imyaka 61 y’amavuko, yishwe habura amezi icumi gusa ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC abe.

Umwe mu nshuti za hafi za Katumbi, yavuze ko Okende yavuye iwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru agiye ku Rukiko Rukuru rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kuva ubwo umuryango we ntiwongera kumuca iryera.

Kuri uyu wa Kane nibwo bamusanze mu modoka ye ku muhanda i Kinshasa, yishwe arashwe amasasu menshi nkuko The Africa News yabitangaje.

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo, Patrick Muyaya, yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko Guverinoma ifite umubabaro kandi yahungabanyijwe n’uru rupfu rwa Okende, asaba ko hahita hatangizwa iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi.

Moïse Katumbi wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu akaba anayoboye ishyaka ryari riberewe umuvugizi na Okende wishwe, yatangaje ko urupfu rw’uyu munyapolitiki, rushinze imizi ku mpamvu za Politiki.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Katumbi yavuze ko badashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi, kandi ko bagiye gukora iperereza ryihariye ku rupfu rw’uyu munyapolitiki.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Ibiza byahitanye Abanyarwanda barenga 100 hagaragajwe ingaruka bizagira ku bukungu

Next Post

Msgr.Balthazar yageneye abanyeshuri ubutumwa bwababera urumuri rubamurikira mu biruhuko

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Msgr.Balthazar yageneye abanyeshuri ubutumwa bwababera urumuri rubamurikira mu biruhuko

Msgr.Balthazar yageneye abanyeshuri ubutumwa bwababera urumuri rubamurikira mu biruhuko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.