Ibiza byahitanye Abanyarwanda barenga 100 hagaragajwe ingaruka bizagira ku bukungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko uyu mwaka uzasiga ubukungu buzamutse ku kigero cya 6,2%; Banki y’Isi ivuga ko ibiza by’imvura biherutse kuba bikanahitana abantu 135, bishoborza kuzatuma iyi mibare y’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda igabanukaho 0,4%.

Mu mezi abiri ashize, imvura idasanzwe yahitanye abantu 135, abandi ibasiga iheruheru, aho byangije imyaka yari kuri Hegitari 3 115, bihitana amatungo 4 255, binasenya inzu 6 044.

Izindi Nkuru

Ibi biza byaje bisanga Igihugu kiri kurwana ko kuva mu ngaruka za COVID-19, ndetse imibare igaragaza ko nihatagira igihinduka uyu mwaka uzasiga ubukungu bw’isi buzamutse ku rugero rwa 6.2%.

Banki y’Isi ishingiye ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda; ivuga ko butanga icyizere, icyakora ngo ingaruka z’imvura idasanzwe yaguye muri Gicurasi 2023; ishobora guhindura iyi mibare.

Ms Rolande Pryce akuriye ibikorwa bya Banki y’Isi mu Rwanda, yagize ati “Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda bwagaragaje umuvuduko. Aho bwazamutse ku rugero rwa 9%, iryo zamuka riruta iryabayeho mu mwaka wa 2022 wose, ariko umwuzure wabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023, bigahitana abantu n’ibikorwa remezo; bishobora kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’umwaka wa 2023.”

Umunyabukungu muri Banki y’Isi, Peace Aimee Niyibizi; avuga ko nihatagira igikorwa izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rishobora kugabanukaho 0.4%.

Ati “Iyo hatabaho ubutabazi bwihuse, byashoboraga kugira ingaruka ku mibare y’izamuka ry’ubukungu duteganya. Turabizi ko hari ibyakozwe kandi twizeye ko izakomeza kubikora, ariko duteganya ko iyo hatagira igikorwa; imibare y’izamuka ry’ubukungu iteganyijwe mu mwaka wa 2023 yari kugabanukaho ku rugero rwa 0.4%.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, nyuma y’iminsi icyenda ibyo biza bibaye; yavuze ko ingaruka zabyo zishobora no kugaragara nzego zimwe z’ubukungu.

Yagize ati “Ejo batubwiraga ko hashobora kuba harangiritse hegitari ibihumbi bibiri. Ubwo turi kureba ngo izo hegitari ibihumbi bibiri harimo iki? Bivuze iki? Ibyo bizagira ngaruka ki kuri ya mibare twavugaga. Ibyo bishobora kugira icyo bihindura kuri bya bipimo tavugaga, ariko ntabwo turamenya uko bingana.”

Imibare iheruka, igaragaza ko ibikorwa byangijwe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, bifite agaciro ka miliyari 222,31 Frw. Icyakora kubisana bizatwara miliyari 518,58 frw.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru