Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiza byahitanye Abanyarwanda barenga 100 hagaragajwe ingaruka bizagira ku bukungu

radiotv10by radiotv10
14/07/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ibiza byahitanye Abanyarwanda barenga 100 hagaragajwe ingaruka bizagira ku bukungu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko uyu mwaka uzasiga ubukungu buzamutse ku kigero cya 6,2%; Banki y’Isi ivuga ko ibiza by’imvura biherutse kuba bikanahitana abantu 135, bishoborza kuzatuma iyi mibare y’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda igabanukaho 0,4%.

Mu mezi abiri ashize, imvura idasanzwe yahitanye abantu 135, abandi ibasiga iheruheru, aho byangije imyaka yari kuri Hegitari 3 115, bihitana amatungo 4 255, binasenya inzu 6 044.

Ibi biza byaje bisanga Igihugu kiri kurwana ko kuva mu ngaruka za COVID-19, ndetse imibare igaragaza ko nihatagira igihinduka uyu mwaka uzasiga ubukungu bw’isi buzamutse ku rugero rwa 6.2%.

Banki y’Isi ishingiye ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda; ivuga ko butanga icyizere, icyakora ngo ingaruka z’imvura idasanzwe yaguye muri Gicurasi 2023; ishobora guhindura iyi mibare.

Ms Rolande Pryce akuriye ibikorwa bya Banki y’Isi mu Rwanda, yagize ati “Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda bwagaragaje umuvuduko. Aho bwazamutse ku rugero rwa 9%, iryo zamuka riruta iryabayeho mu mwaka wa 2022 wose, ariko umwuzure wabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023, bigahitana abantu n’ibikorwa remezo; bishobora kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’umwaka wa 2023.”

Umunyabukungu muri Banki y’Isi, Peace Aimee Niyibizi; avuga ko nihatagira igikorwa izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rishobora kugabanukaho 0.4%.

Ati “Iyo hatabaho ubutabazi bwihuse, byashoboraga kugira ingaruka ku mibare y’izamuka ry’ubukungu duteganya. Turabizi ko hari ibyakozwe kandi twizeye ko izakomeza kubikora, ariko duteganya ko iyo hatagira igikorwa; imibare y’izamuka ry’ubukungu iteganyijwe mu mwaka wa 2023 yari kugabanukaho ku rugero rwa 0.4%.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, nyuma y’iminsi icyenda ibyo biza bibaye; yavuze ko ingaruka zabyo zishobora no kugaragara nzego zimwe z’ubukungu.

Yagize ati “Ejo batubwiraga ko hashobora kuba harangiritse hegitari ibihumbi bibiri. Ubwo turi kureba ngo izo hegitari ibihumbi bibiri harimo iki? Bivuze iki? Ibyo bizagira ngaruka ki kuri ya mibare twavugaga. Ibyo bishobora kugira icyo bihindura kuri bya bipimo tavugaga, ariko ntabwo turamenya uko bingana.”

Imibare iheruka, igaragaza ko ibikorwa byangijwe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, bifite agaciro ka miliyari 222,31 Frw. Icyakora kubisana bizatwara miliyari 518,58 frw.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 18 =

Previous Post

Zimbabwe: Uwifuzaga kuzahatanira kuba Perezida yafatiwe icyemezo gitunguranye

Next Post

DRCongo: Umunyapolitiki yishwe mu buryo bw’amayobera bushobora gukurikirwa n’igitutu kuri Tshisekedi

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Umunyapolitiki yishwe mu buryo bw’amayobera bushobora gukurikirwa n’igitutu kuri Tshisekedi

DRCongo: Umunyapolitiki yishwe mu buryo bw'amayobera bushobora gukurikirwa n’igitutu kuri Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.