Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umusirikare wo hejuru wa FARDC ari mu bafungiye ibyasize amarira muri benshi

radiotv10by radiotv10
05/09/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Umusirikare wo hejuru wa FARDC ari mu bafungiye ibyasize amarira muri benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basirikare bo hejuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo n’ufite ipeti rya Colonel, batawe muri yombi nyuma y’impfu z’abantu 43 baguye mu myigaragambyo y’i Goma.

Ni imyigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize, yamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRC, ikagwamo abaturage benshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023, mu iperereza ry’abaguye muri ibi bikorwa, hari abasirikare bafite amapeti yo hejuru batawe muri yombi.

Mu batawe muri yombi, harimo Colonel Mike Mikombe, usanzwe ayobora Burigade y’Igisirikare gihuriweho ndetse na Komanda wa Rejime ya 19, Donat Bawili.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Peter Kazadi, ubwo yasuraga i Goma, yagarutse ku ifungwa ry’aba basirikare.

Yagize ati “Hagendewe ku mabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga, ndabamenyesha ko bamwe mu basirikare bagize uruhare muri ibi bikorwa bazagezwa imbere y’Ubutabera. Harimo Komanda wa Brigade Interarmées GR ndetse na Komanda wa rejime ya 19. Ubu barafunze.”

Peter Kazadi, yabwiye itangazamakuru ko aba batawe muri yombi, bakurikiranyweho kuyobora itsinda ry’abashinzwe umutekano ryiroshye mu bigaragambyaga bakarwana inkundura, ibyanaje kurangira abasaga 43 bahasize ubuzima, 56 bakayikomerekeramo.

Ni imyigaragambyo yabaye ku itariki 23 Kanama 2023, ubwo abaturage bari barangajwe imbere n’abazwi nka Wazalendo bigabizaga imihanda yo mu mujyi wa Goma, bamagana ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ziheruka koherezwa kubungabunga umutekano mu burasirazuba bwa Congo, n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri iki Gihugu.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 3 =

Previous Post

Ibyari mu mufuka yatuye hasi akibona Abapolisi byatumye atabwa muri yombi

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire uherutse gususurutsa Abaturarwanda byamenyekanye ko ari mu bategerejwe i Kigali

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire uherutse gususurutsa Abaturarwanda byamenyekanye ko ari mu bategerejwe i Kigali

Umuhanzi w’ikirangirire uherutse gususurutsa Abaturarwanda byamenyekanye ko ari mu bategerejwe i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.