Nyuma y’uko habaye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byo muri SADC zagiye guha umusada FARDC, imirwano ihanganishije uru ruhande n’umutwe wa M23, yongeye gukara mu buryo budasanzwe.
Ni amakuru aturuka mu bice byaramukiyemo imirwano mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, nka Mweso na Mabenga.
Umutwe wa M23, na wo watangaje ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR, Ingabo z’Ibihugu bimwe bya SADC, ndetse n’iz’u Burundi, rwaramutse rurasa ibisaru bya rutura muri ibi bice bituwemo n’abaturage.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yatanze muri iki gitondo, yagize ati “Twamaganye ibitero bikomeje kwibasira abaturage muri Mabenga na Mweso no mu bice bihakikije, biri gukorwa n’ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, nka FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bari gukoresha ibitwaro bya rutura n’ibimodoka b’intambara.”
Kanyuka yakomeje avuga ko ibi bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile, biri no kugirwamo uruhare n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Lawrence Kanyuka yakomeje agira ati “MONUSCO itegetswe guhagarika gutanga ubufasha muri ibi bikorwa bihitana abaturage b’abasivile.”
Yasabye kandi Umuryango Mpuzamahanga, kudakomeza kurebera ubu bwicanyi bw’indengakamere bukomeje guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Isura nshya y’iyi mirwano iremereye, ibaye nyuma y’iminsi micye Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bya SADC byagiye gutanga umusada muri Congo, bahuriye muri iki Gihugu mu nama yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 01 Werurwe 2024.
Aba Bagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Malawi, Tanzania n’u Burundi, bakiriwe na Lt Gen Fall Sikabwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ubwo bageraga muri Congo, bari bagiye kuganira ku ishusho y’urugamba rumaze igihe ruhanganishije FARDC n’umutwe wa M23.
RADIOTV10