Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagaritse ingendo za Sosiyete Nyarwanda y’Indege (RwandAir) zerecyeza muri iki Gihugu, nk’igihano cyo kuba iki Gihugu gikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano.
Mu nama idasanzwe y’Akanama gashinzwe umutekano muri DRC yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 iyobowe na Perezida Félix Tshisekdi, yafatiwemo imyanzuro itandukanye.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yemeje ko ingendo za RwandAir zihita zihagarara ngo kubera ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23.
Gusa Guverinoma y’u Rwanda yo ni kenshi yakunze kwamagana ibi birego ishinjwa ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, yabwiye The New Times ko “U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirwano iri kubera muri DRC ndetse ntirunashaka kwinjira mu bibazo bireba DRC.”
Muri iyi nama y’akanama gakuru ka Guverinoma ya DRC, yanemeje ko umutwe wa M23 ari umutwe w’Iterabwoba.
Iyi myanzuro y’iyi nama kandi ivuga ko u Rwanda ruri kubangamira inzira y’amahoro yari yafashwe yo gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri muri DRC ndetse ko uyu mutwe wahise ukurwa mu mitwe iri mu biganiro biherutse gutangira i Nairobi hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’indi mitwe.
Abasesenguzi kandi bavuga ko DRC ikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23 kubera uburyo FARDC yifatanyije n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu mirwano iri kubera muri Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri kiriya kiganiro yagiranye na The New Times ubwo yagaruka ku byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala ngo ko ntagushidikanya ko u Rwanda ruri gutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko uyu muyobozi akwiye kubitangira ibimenyetso.
Yolande Makolo, yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC agomba kuvuga impamvu FARDC yifatanyije na FDLR/Interahamwe bakarasa ku butaka bw’u Rwanda tariki 19 Werurwe 2022 nanone bakabisubira tariki 23 Gicurasi 2022.”
Mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Mayuya, yavuze ko ibimenyetso Bihari n’ubuhamya bwatanzwe ngo bituma bemeza ko u Rwanda ruri gufasha M23.
Ati “Ku bw’iyo mpamvu inama yafashe icyemezo cyo guhita ihagarika ingendo za sosiyete y’indege y’u Rwanda ya RwandAir zerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Rwandair mu gitondo cyo kuri uyuwa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, yahise isohora itangazo ivuga ko nyuma y’uko Guverinoma ya DRC ihagaritse ingendo zayo, ibaye iharitse kujyamu bice bya Kinshasa, Lubumbashi na Goma; mu rwego rwo kubahiriza iki cyemezo.
RADIOTV10