U Rwanda rugiye kuba kimwe mu Bihugu bifite Ibibuga by’Indege byiza, buri mugenzi ageraho akumva anyuzwe, kizuzura muri 2026. Imirimo yo kubaka iki kibuga giteretse i Bugesera, igeze ahashimishije, ndetse ubwiza bw’uko kizaba kimeze bwatangiye kwigaragaza.
Kubaka iki kibuga cy’indege byabanje kuzamo birantega, ubwo habaga impinduka mu gishushanyo mbonera mu rwego rwo kurushaho kuryoshya ubwiza bwacyo ndetse n’ireme ryacyo, ariko ubu imirimo irakorwa ijoro n’amanywa.
Ubu haracyari gukorwa ibice byo hasi ndetse n’inzira zizajya zifashishwa n’indege ubwo zizaba ziri guhaguruka zinururuka, ndetse n’aho zizajya ziparika, n’imihanda izaba iri muri iki kibuga cy’indege.
Iki kibuga cy’indege giherereye mu bilometero 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, kizuzura gitwaye miliyari 2 USD, ni ukuvuga miliyari 2 000 Frw angana na hafi 1/2 cy’ingengo y’Imari y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba gifite ubuso bwa Metero kare ibihumbi 130, kizajya cyakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, bazarushaho kugenda biyongera bakagera kuri miliyoni 14, ndetse kikazajya kinyuraho toni ibihumbi 150 by’ibicuruzwa bizajya bitwarwa n’indege zitwara imizigo.
Jules Ndenga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Aviation Travel and Logistics Holding (ATL) gikurikirana imyubakire y’iki kibuga cy’indege cya Bugesera, avuga ko nicyuzura bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
AYA MAFOTO YAFASHWE MURI UKU KWEZI KWA GICURASI 2023
Photos © The New Times
RADIOTV10