Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

radiotv10by radiotv10
22/09/2025
in MU RWANDA
0
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire
Share on FacebookShare on Twitter

Ni mu gihe habura amasaha gusa ngo iri siganwa ry’isi ry’amagare rigatangire mu murwa Mukuru w’u Rwanda i Kigali. Ipyapa, ibirango n’ibyuma bikikije imihanda biri mu mihanda myinshi yo muri Kigali aho aya magare azanyura.

Ijoro ni rimwe ryo kuri uyu wa Gatandatu ngo ipine rya mbere ry’igare ribe rihagurutse mu murwa mukuru Kigali, ubundi Shampiyona y’isi y’amagare ikaba iratangiye.

Abasiganwa bamaze kugera mu Rwanda, nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar yamaze kuhasesekara.

Hirya no hino mu misozi yo muri Kigali nko ku Kimihurura kwa Minyone hari abari kwitoza kugira ngo batsinde abandi.

Abaturage bagaragaza ko u Rwanda rwakoze imyiteguro ikomeye ku buryo biteze ko iri rushanwa rizagenda neza.

Protegene Byishimo waturutse ku Mugabe w’uburayi aje kureba iri risiganwa ry’Isi ry’amagare mu Rwanda, yagize ati “Ndi Umunyarwanda ariko mba mu Buhorandi, naje nje gufana ndabona imyiteguro imeze neza, ndabona irushanwa rizaryoha.”

Imihanda imwe n’imwe yamaze gufungwa ku buryo ibinyabiziga biri kugendera ku mu cyerekezo kimwe.

Nko ku Muhanda wa Kimihurura werekeza kuri KCC aho iri rushanwa rizajya risorezwa hamaze gufungwa ku buryo nta kinyabizi kiri kuhanyura.

Mu murwa mukuru hari umwuka udasanzwe nk’umukwe witeguye kwakira umugeni. Abaturage na bo imyiteguro ni yose aho biteguye kwakira ifaranga rizanywe n’abashyitsi.

Aba barimo kwitegura gushyira ibicuruzwa ku mihanda hafi yaho irushanwa risorezwa kugira ngo bazahagurishirize.

Annonce Ikirezi “Icyo duteganya ni uko Abanyarwanda, abashyitsi bose bazaba bari gukurikira iri rushanwa ry’isi ry’amagare bazaza bakatugurira ibyo kunywa, ibyo kurya n’ibindi byinshi bitandukanye.”

Hagati aho mu kirere cyo mu murwa mukuru Kigali umwuka uhari ni iri siganwa aho abantu bategereje kwihera ijisho iri siganwa.

Leta y’u Rwanda yamaze gushyira hanze amabwiriza y’uko ubucuruzi butandukanye bufite kuba bwakora mu masaha y’ijoro. Utubari, utubyiniro n’amaduka byahise byongererwa amasaha yo gukora ku buryo bizajya saa kumi zo mu rukerera.

Biteganijwe ko abazasiganwa muri iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ari abakinnyi 918. Muri iki kicyumweru u Rwanda rwiteguye kwakira ibihumbi bisaga 15 by’abashyitsi bazaturuka mu Bihugu bitandukanye baje kwirebera iri risiganwa rihanzwe amaso n’isi yose.

Ahazajya hatangirwa ibihembo hatatse mu buryo budasanzwe

Photo/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − two =

Previous Post

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Next Post

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.