Nyuma y’umwaka Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungiore n’Imikorereshereze y’Ubutaka cyemereye abafite inzuri muri Gishwati ko bagiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka, kugira ngo bakureho amakimbirane ashingiye ku mbibi, kugeza ubu baravuga ko bitarakorwa.
Muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungitre n’Imikoreshereze y’ubutaka cyahuye n’abororozi bo mu Karere ka Nyabihu bororera muri Gshwati.
Icyo gihe bari bagiye gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye bushingiye ku mbibi zitavugwaho rumwe muri izi nzuri bahawe mu isaranganya ryabaye mu myaka ya 2007 na 2008.
Iki kigo kigaragaza ko umuntu ku giti yahabwaga Hegitari 5, naho ishyirahamwe rigahabwa 10, ariko ngo hari abafashe ibishanga bakabikamya bakabihindura inzuri ndetse n’abigabije ubutaka bwa Leta nk’ibisigara, amashyamba n’ibindi.
Uturere tubiri muri tune dusangiye urwuri rwa Gishwati, ari two Rutsiro na Ngororero icyo gihe twari tumaze gukosorerwa ubuso n’imbibi. Icyakora bari bavuze ko Nyabihu na Rubavu bagomba guhita bakurikiraho kugira ngo bahabwe ibyangombwa byari byitezweho gushyira iherezo ku makimbirane yari ashingiye ku buso bw’inzuri.
Nubwo hashize umwaka, iki Kigo kivuga ko kitarabikemura, icyakora ngo iby’ibanze byarakozwe.
Nishimwe Marie Grace ayobora ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka muri iki kigo, yagize ati “Bari barahawe inzuri noneho mu gihe cyo cyandikisha ubutaka; ubutaka bugenda bwandikwa mu buryo butandukanye n’uko bari barabuhawe mbere.
Ikintu twakoze ni ukongera gusubira mu gupima bwa butaka kugira ngo buri mworozi abone ubutaka bungana n’uko yari yarabubonye mbere bitandukanye n’uburyo bwari bwarandikishijwe.
Icyo gikorwa cyo gusubira mu mbibi z’inzuri cyararangiye, hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gukora ibyangombwa no kubasinyisha amasezerano n’uburyo bazajya bakoresha ubwo butaka.”
Avuga ko atahita avuga igihe iki gikorwa kizarangirira, ariko ko babirimo, kandi bizeye ko bizahabwa umurongo.
Uburemere bw’ibibazo bishingiye ku butaka, bunagaragara muri Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020-2021, yagaragaje ko mu bibazo rwakiriye, ibirebana n’ubutaka byari byihariye 36,5%.
raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta y’umwaka wa 2019-2010, na yo yagaragaje ko hari ibyangombwa by’ubutaka bingana na 34 984 byasubijwe aho byagombaga gukosorerwa kubera ko byari bifite amakosa arenze ayo kwihanganirwa mu mbibi, ndetse kugeza icyo gihe ibyangombwa by’ubutaka bisaga miliyoni 1,7 byari bikiri mu bubiko bw’icyo kigo bitarashyikirizwa ba nyira byo.
Icyakora ikigo gishinzwe ubutaka, kigaragaza ko kugeza ubu mu bibanza bisaga miliyoni 11,6 bigomba kwandikwa; ubu bamaze kwandika ibisaga miliyoni 9, ariko iki kigo kivuga ko basigaye batanga icyangombwa gikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bishobora kugabanya amakimbirane ashingiye ku butaka.
David NZABONIMPA
RADIOTV10