Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Dutere icyumvirizo mu bibazo byakunze kuzamura amakimbirane mu borozi bo mu Turere 4

radiotv10by radiotv10
15/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Dutere icyumvirizo mu bibazo byakunze kuzamura amakimbirane mu borozi bo mu Turere 4
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umwaka Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungiore n’Imikorereshereze y’Ubutaka cyemereye abafite inzuri muri Gishwati ko bagiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka, kugira ngo bakureho amakimbirane ashingiye ku mbibi, kugeza ubu baravuga ko bitarakorwa.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungitre n’Imikoreshereze y’ubutaka cyahuye n’abororozi bo mu Karere ka Nyabihu bororera muri Gshwati.

Icyo gihe bari bagiye gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye bushingiye ku mbibi zitavugwaho rumwe muri izi nzuri bahawe mu isaranganya ryabaye mu myaka ya 2007 na 2008.

Iki kigo kigaragaza ko umuntu ku giti yahabwaga Hegitari 5, naho ishyirahamwe rigahabwa 10, ariko ngo hari abafashe ibishanga bakabikamya bakabihindura inzuri ndetse n’abigabije ubutaka bwa Leta nk’ibisigara, amashyamba n’ibindi.

Uturere tubiri muri tune dusangiye urwuri rwa Gishwati, ari two Rutsiro na Ngororero icyo gihe twari tumaze gukosorerwa ubuso n’imbibi. Icyakora bari bavuze ko Nyabihu na Rubavu bagomba guhita bakurikiraho kugira ngo bahabwe ibyangombwa byari byitezweho gushyira iherezo ku makimbirane yari ashingiye ku buso bw’inzuri.

Nubwo hashize umwaka, iki Kigo kivuga ko kitarabikemura, icyakora ngo iby’ibanze byarakozwe.

Nishimwe Marie Grace ayobora ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka muri iki kigo, yagize ati “Bari barahawe inzuri noneho mu gihe cyo cyandikisha ubutaka; ubutaka bugenda bwandikwa mu buryo butandukanye n’uko bari barabuhawe mbere.

Ikintu twakoze ni ukongera gusubira mu gupima bwa butaka kugira ngo buri mworozi abone ubutaka bungana n’uko yari yarabubonye mbere bitandukanye n’uburyo bwari bwarandikishijwe.

Icyo gikorwa cyo gusubira mu mbibi z’inzuri cyararangiye, hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gukora ibyangombwa no kubasinyisha amasezerano n’uburyo bazajya bakoresha ubwo butaka.”

Avuga ko atahita avuga igihe iki gikorwa kizarangirira, ariko ko babirimo, kandi bizeye ko bizahabwa umurongo.

Uburemere bw’ibibazo bishingiye ku butaka, bunagaragara muri Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020-2021, yagaragaje ko mu bibazo rwakiriye, ibirebana n’ubutaka byari byihariye 36,5%.

raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta y’umwaka wa 2019-2010, na yo yagaragaje ko hari ibyangombwa by’ubutaka bingana na 34 984 byasubijwe aho byagombaga gukosorerwa kubera ko byari bifite amakosa arenze ayo kwihanganirwa mu mbibi, ndetse kugeza icyo gihe ibyangombwa by’ubutaka bisaga miliyoni 1,7 byari bikiri mu bubiko bw’icyo kigo bitarashyikirizwa ba nyira byo.

Icyakora ikigo gishinzwe ubutaka, kigaragaza ko kugeza ubu mu bibanza bisaga miliyoni 11,6 bigomba kwandikwa; ubu bamaze kwandika ibisaga miliyoni 9, ariko iki kigo kivuga ko basigaye batanga icyangombwa gikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bishobora kugabanya amakimbirane ashingiye ku butaka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

Na video amwakira: Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika kubonana na Perezida Kagame bikomeje kumurenga

Next Post

M23 yavuze abari inyuma y’umugambi w’amakuru atari meza yayivuzwemo

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Itangazo rya Congo rikomeje kwamaganirwa kure, M23 na yo yariteye ishoti

M23 yavuze abari inyuma y’umugambi w’amakuru atari meza yayivuzwemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.