• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dutere ijisho muri 2025 ubwo ikindi gikorwa gihanitse kizaba gihagaze i Kigali (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
19/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Dutere ijisho muri 2025 ubwo ikindi gikorwa gihanitse kizaba gihagaze i Kigali (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Mu myaka ibiri iri imbere i Kigali hazaba hagaragara ikindi gikorwa remezo cyihagazeho kizaza cyiyongera kuri Kigali Convention Center, Sitade Amahoro izuzura umwaka utaha, na BK Arena bizaba byegereye iki gishya kizwi nka Zaria Court.

Ibikorwa byo kubaka iki cyanya, byashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umushoramari Masai Ujiri ari na we nyiri ibi bikorwa, muri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2023.

Iki cyanya kizaba kigizwe n’inyubako zizajya zakira ibikorwa bya siporo, iby’imyidagaduro, iby’umuco ndetse na Hoteli izajya yakira inama mpuzamahanga.

Ibikorwa byo kubaka iyi Zaria Court iri kubakwa ahahoze inyubako zakoreragamo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, byaratangiye ndetse biteganyijwe ko bizuzura mu mpera z’umwaka utaha wa 2024, bigatangira gukorerwamo mu ntangiro za 2025.

Ni ibikorwa bizaba byegereye icyanya cyahariwe siporo, kirimo Sitade Amahoro na yo iri kubakwa ikazuzura umwaka utaha, ndetse na BK Arena iri mu rubavu rwayo, na yo iri mu bikorwa remezo bikomeye muri Afurika byakira imbaga z’abantu, by’umwihariko abari mu bikorwa by’imyidagaduro.

Amafoto y’ibishunyo-mbonera bya Zaria Court byakozwe na NLE Designs, yagaragaye, yerekana bimwe mu bikorwa binogeye ijisho bizaba biri muri iki cyanya, nk’ibibuga bya Basketball, Pisine yo kugeramo, resitora, ubusitani buteye amabengeza ndetse n’ahantu abantu bakwicara baruhuka.

Kwinjira muri Zaria Court bizaba ari umunyenga
Hazaba hari ikibuga cya Basketball
Na Pisine yo kogeramo

Ubusitani bwaho buzaba bubereye ijisho

Uko bizaba bimeze muri 2025

Photos © The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 20 =

Previous Post

Hahishuwe agaseke kazapfundurirwa abazitabira igitaramo gitegerejwemo udushya twinshi i Kigali

Next Post

Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.