Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

EAC: Imihanda yo mu Rwanda irashimirwa ubwiza naho S.Sudan ngo ni agahomamunwa

radiotv10by radiotv10
08/10/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
EAC: Imihanda yo mu Rwanda irashimirwa ubwiza naho S.Sudan ngo ni agahomamunwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rushinzwe iby’ubwikorezi muri Afurika y’Iburasirazuba (NCTTCA), rwagaragaje ko Sudani y’Epfo iza imbere mu kugira imihanda mibi bikabije, mu gihe mu Gihugu nk’u Rwanda na Kenya ho imihanda irushaho kuba myiza.

Uru rwego rushinzwe ubuhuzabikorwa mu by’ubwikorezi NCTTCA (Northern Corridor Transit and Transport Co-ordination Authority), ruvuga ko ububi bw’imihanda yo muri Sudani y’Epfo bukabije mu karere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCTTCA, Omae Nyarandi yagize ati “Imihanda yo muri Sudani y’Epfo iri ku rwego rwo hasi bikabije, ni mibi cyane mu gihe iyo ugeze mu Rwanda no muri Kenya igenda irushaho kuba myiza.”

Umwe mu mihanda yo mu Rwanda

Omae Nyarandi avuga ko ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo bukwiye kwita kuri politiki n’amategeko by’ibikorwa remezo ndetse n’igenamigambi ry’uburyo bwo gusana imihanda igihe yangiritse ndetse no guhanga imishya.

Iyi mihanda yo muri Sudani y’Epfo yarushijeho kuba mibi bitewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa ikayangiza bitewe n’imyuzure.

Hari amakamyo 1 500 yari atwaye ibiribwa, amaze ibyumweru mu gace k’iburengerazuba bw’iki Gihugu kubera kubura aho anyura bitewe n’iyangirika ry’imihanda.

Minisitiri w’Imihanda muri Sudan y’Epfo, Simon Mijok Mijak yasabye imbabazi abaturage b’iki Gihugu ku bw’iki cyegeranyo cya NCTTCA kigaragaza ko imihanda yabo ari yo mibi kurusha iyo mu bindi Bihugu byo mu karere.

Yanavuze kandi ko abahanga mu by’imyubakire bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mihanda isanwe ubundi ayo makamyo abashe gukomeza urugendo mu minsi micye iri imbere.

Ibi byatumye Banki y’Isi imenyesha Sudani y’Epfo ko itazayiha inkunga y’ibikorwa remezo kubera uku guhuzagurika mu kutagira amateko n’imirongo migari bihamye byo gufata neza imihanda no kubaka imishya.

Itsinda ry’abakozi ba Banki y’Isi kandi bari muri Sudani y’Epfo kugira ngo rifashe Guverinoma y’iki Gihugu uburyo bashyiraho izo politi zo guteza imbere ibikorwa remezo by’imihanda.

Umwe mu mihanda yo muri Sudani y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + seven =

Previous Post

Uwitanze menshi arye mushikaki, uwa macye ni igitoki- Ndimbati yagarutse muri Film

Next Post

U Rwanda rugaragaje umuti uri kuvugutwa wo kudakomeza gufungira abantu bose muri Gereza

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rugaragaje umuti uri kuvugutwa wo kudakomeza gufungira abantu bose muri Gereza

U Rwanda rugaragaje umuti uri kuvugutwa wo kudakomeza gufungira abantu bose muri Gereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.