Perezida wa Ecuador, Daniel Noboa, yategetse igisirikare cy’iki Gihugu, guhiga bukware udutsiko 22 tw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bagabye igitero kuri Televiziyo y’Igihugu bagategeka abanyamakuru n’abatumirwa kuryama hasi.
Muri iki gitero cyabaye tariki 09 Mutarama 2024, abantu bitwaje imbunda n’i biturika biraye muri studio za televiziyo hari gutambuka ikiganiro Live, bategeka abanyamakuru kuryama hasi, ndetse humvikana urusaku rw’amasasu.
Inzego z’umutekano muri iki Gihugu, zavuze ko zafashe icyo gikorwa nk’icy’iterabwoba, icyakora zemeza ko abari bafashwe bugwate, batabawe bakarekurwa ubu bakaba bari ahantu bafite umutekano.
Ibi bikimara kuba, Perezida wa Ecuador, Daniel Noboa yahise asohora iteka rivuga ko Igihugu “cyinjiye mu ntambara y’imbere mu Gihugu n’imitwe y’iterabwoba.”
Daniel Noboa yanategetse ingabo z’Igihugu gutangira ibikorwa bya gisirikare bigamije kurangiza imitwe y’ibyihebe ibarizwa muri iki Gihugu
Uretse abo banyamakuru batunguwe n’abitwaje intwaro ubwo bari mu kiganiro kuri televiziyo, hari n’abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza ya Guayaquil muri Ecuador, bahungiye mu byumba by’amashuri by’iyo kaminuza, nyuma y’uko hari abantu bayigabyeho igitero.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yabaye isubitse amasomo mu Gihugu hose, abanyeshuri bakaba bazajya biga muri gahunda y’ikoranabuhanga kuri internet, kubera ibibazo by’umutekano.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10