Umubare w’abahitanywe n’ibiza by’inkangu y’umusozi waridutse, watumbagiye ugera kuri 250 uvuye ku bantu 50 bari batangajwe mbere bikimara kuba, ndetse bikaba bivugwa ko iyi mibare ishobora gukomeza kwiyongera.
Ni nyuma y’aho ku wa Mbere mu majyepfo y’iki Gihugu cya Ethiopia, mu Karere ka Gofa haguye imvura idasanzwe yateye inkangu yangije byinshi ndetse imvura ikimara guhita ku wa mbere bavugaga ko hari hapfuye abantu 50.
Ikinyamakuru News 24, gitangaza ko Guverineri wa Gofa, Dagmawi Ayele yavuze ko bakeneye ubufasha bwihuse kuko iyo nkangu yangije byinshi birimo no kuba hari abaturage basigaye amaramasa badafite n’aho gukinga umusaya.
Mu kwezi kwa Kamena kugeza muri Kanama, Igihugu cya Ethiopia kiba gihanganye n’ibihe by’imvura rimwe na rimwe ikaza idasanzwe yangiza byinshi inahitana ubuzima bw’abaturage.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10