Umutwe wa M23 urashinja igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, kurenga ku cyemezo cyo guhagarika imirwano cyemerejwe mu nama yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC n’iya Angola, kikagaba ibitero mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 n’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ririmo n’umutwe wa M23, ryatangaje ko FARDC n’abo bafatanyije bagabye ibitero mu bice binyuranye.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC, Lawrence Kanyuka, ritangira rigira riti “Turatanga impuruza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze ku guhagarika imirwano, bakohereza abarwanyi babo bagize ihuriro mu bice tugenzura by’umwihariko Katwa, Kikubo, Ubanga na Kamandi.”
Iri tangazo rya AFC/M23 rikomeza rivuga ko uruhande bahanganye kandi ruri kwitegura kugaba ibitero mu bice bituwemo n’abaturage benshi, nka Kirumba, Kaina na Kanyabayonga ndetse no mu bice bibikikije.
Rigakomeza rigira riti “Twamaganye twivuye inyuma imyitwarire mibi no gukoresha nabi imbaraga za gisirikare mu kurenga ku gahenge kemejwe.”
Umutwe wa M23 usoza muri iri tangazo ryawo uvuga ko nk’uko wakomeje kubitangaza n’ubundi wirwanyeho kandi ko uzabanibikome no kurinda abaturage igihe cyose uru ruhande bahanganye rukomeje kurenga ku myanzuro yafashwe n’umuryango mpuzamahanga.
Iyi mirwano yabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye guhurira i Luanda muri Angola mu nama ya gatatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri.
Iyi nama y’iminsi itatu yabaye kuva ku wa Kabiri kugeza ku wa Kane mu cyumweru gishize, yashimangiye icyemezo cyo guhagarika imirwano cyemerejwe mu nama yaherukaga cyavugaga ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba gutanga agahenge kuva tariki 04 Kanama 2024.
RADIOTV10