Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi baravugwaho kwitegura kugaba ibitero simusiga ku Banyamulenge

radiotv10by radiotv10
27/07/2022
in MU RWANDA
2
FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi baravugwaho kwitegura kugaba ibitero simusiga ku Banyamulenge
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiravugwaho kwihuza n’icy’u Burundi (FDNB) mu kwitegura kugaba ibitero ku bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.

Byatangajwe n’Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bw’Abanyamulenge ryitwa Twirwaneho, ryatanze impuruza ko abasirikare ba FARDC baherutse kwihuza n’abasirikare b’u Burundi, bitegura kugaba ibitero ku Banyamulenge bo muri Kivu y’Epfo.

Iyi mpuruza iri shyirahamwe ryageneye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) basaba kugira icyo bakora kuri ibi bikorwa binugwanugwa.

Iri shyirahamwe rivuga ibi bikorwa byo kwitegura kugaba ibitero ku Banyamulenge, byatangiye mu minsi ishize tariki 10 Nyakanga 2022 aho bamwe mu basirikare b’u Burundi bagera muri 250 bagaragaye bambuka umugezi wa Rusizi baza guhura n’ingabo za FARDC ubu hakaba habarwa abasirikare bagera mu 1 500 bari za Uvira.

Iri tangazo rivuga ko ubwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo [Abanyamulenge] ari bo bibasirwa cyane, ndetse ko aba basirikare ntakindi kibagenza atari ukwivugana Abanyamulenge batuye mu Misozi ya Minembwe no kubasahurira imitungo yabo.

Iri tangazo rigira riti “Birasa nkaho bari gutegurwa Jenoside igomba gukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.”

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Gen Sultan Makenga kuri uru rubuga, na we yavuze kuri ibi bikorwa biri gutegurirwa kugirira nabi Abanyamulenge.

Yagize ati “FNDB yihuje na FARDC bihuje bagamije kugaba ibitero ku Bamulenge muri Kivu y’Epfo. Bikwiye gukurikiranwa.”

https://twitter.com/SultaniMAKENGA/status/1552174643833970690

Uyu witwa Gen Sultan Makenga yakomeje yibaza ikizakurikiraho mu gihe Ingabo z’u Burundi zakwihuza na FARDC na FDLR.

Ibi bivuzwe mu gihe umutwe wa M23 washinzwe n’abaharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ukomeje kurwana na FARDC nubundi uharanira ko amasezerano wumvikanye n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yubahirizwa.

Uyu mutwe kandi ubu uracunga ibice bitandukanye wafashe muri iyi mirwano nyuma yo gukubita inshuro FARDC yifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR irwanya u Rwanda.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Elysée says:
    3 years ago

    Dieu est au contrôle

    Reply
  2. Amani says:
    3 years ago

    Ububeshi. Operation izohuza FDNB na FARDC izoba igamije gukura imirwi irwana yose yori ako karere uhereye kuri M23 na FDLR. Bizokorwa hisunzwe ivyavuye mu nama ya Nairobi. Ahubwo Général Makenga niwe azohava akora iri honyabwoko kuko abona ko ibisaka bigira bimushane

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Abamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO biyongereye bagera kuri 15 barimo n’abasirikare

Next Post

Kuki wabuza abantu kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina kandi bazagera igihe bakayikora?- Hon.Ntawukuriryayo

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki wabuza abantu kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina kandi bazagera igihe bakayikora?- Hon.Ntawukuriryayo

Kuki wabuza abantu kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina kandi bazagera igihe bakayikora?- Hon.Ntawukuriryayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.