Abagize Umuryango w’abiyemeje guharanira gukemura ibibazo by’Igihugu muri DRC, basabye igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) n’abagifasha, kwitandukanya byihuse n’abarwanyi ba Wazalendo mu Mujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo.
Uyu muryango uzwi nka DYNAP (Dynamique des Acteurs pour les questions de la Patrie) wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukora inshingano zayo kandi igashyira iherezo ku mikoranire n’imitwe yitwaje Intwaro yo mu Gihugu.
Umuhuzabikorwa wa DYNAP, Sylvano Safari; yavuze ko ibiri kubera muri Uvira muri iki Gihe bidashobora kwihanganirwa kuko “biteye inkeke, bigaragaza gusenyuka k’ubusugire bw’Igihugu, ndetse n’ubushishozi bucye bwa Leta mu kurinda abaturage, no kugendera ku mategeko.”
Yavuze ko ibi bigaragazwa n’abakomeje kuburira ubuzima muri uriya mujyi, ndetse n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje kuhagaragara, bityo ko Guverinoma ikwiye kugira icyo ikora.
Yagize ati “Uvira irasa n’itakiri kugenzurwa na Leta, bitewe no kuba abayobozi bakomeje kubifata nk’ibintu byoroshye. Turi kugana mu ngaruka zikomeye, dufite ibyago byo kwinjira mu ntambara ya gisivile, nk’uko twabyiboneye mu myigaragambyo yo kwamagana General Gasita.”
Yasabye ko Guverinoma ikwiye kugira icyo ikora mu buryo bwihuse igahagarika ibikorwa byose biriho bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro birimo “imvugo zabo mbi, Leta ntikwiye kugirana imikoranire n’abatesha agaciro imiyoborere yabo mu maso y’Igihugu cyose.”
Sylvano Safari yavuze ko Leta ikwiye kumenya ko inshingano zo kugenzura ibice byose, asaba ko ibice byo muri Uvira bidakwiye kurangwamo iyi mitwe nka Wazalendo ikomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubunyamaswa.
Mu minsi micye ishize, havutse ubushyamirane hagati ya FARDC na Wazalendo bwagaragaye mu mujyi wa Uvira, kubera kwigaragambya uyu mutwe wamagana ishyirwaho rya Général Olivier Gasita washyizweho nk’Umuyobozi w’Ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Rajiyo ya 33 ya FARDC.
Abarwanyi ba Wazalendo na bamwe mu baturage bamaganye uyu Mujenerali bamwita kuba umwe mu ba M23, bamushinja kuba yaranagize uruhare mu ifatwa rya Bukavu.
Ubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyiragaho Umutwe wa Wazalendo ngo ufashe FARDC guhangana na M23, bamwe mu basesenguzi, bavugaga ko bizarangira ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, bwisanze mu ihuriro ryo kutabasha kugenzura abarwanyi b’uyu mutwe, igihe uzaba wijanditse mu marorerwa ukomeje kugaragaramo.
RADIOTV10