Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Jérôme Chico Tshitambwe yatangaje ko biteguye urugamba n’u Rwanda kandi ko ubu noneho bizeye kurutsinda.

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yuko itsinda ry’abasirikare yari ayoboye bakubutse mu ruzinduko mu Bihugu bimwe bigize Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije gutsimbataza imikoranire n’Ibisirikare by’ibindi Bihugu mu rwego rwo kwigobotora ibibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ni yo ntego y’urugendo rwo gushaka abaterankunga twakorana. Habayeho ibiganiro byitezweho kuzatanga umusaruro ushimishije uhereye muri iki gihe.”

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe usanzwe anashinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri FARDC ndetse akaba n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, yavuze ko ikindi baheraho bashimangira ko ubu bufatanye n’Ibihugu bya SADC buzatanga umusaruro, ari uko atari ubwa mbere bibafashije guhangana n’u Rwanda ngo kuko no mu myaka y’ 1999 na 2000 yabafashije.

Muri iki kiganiro yakunze kuvugamo ko Igihugu cye kiri kurwana n’u Rwanda na M23, yavuze ko ubu bufatanye bwa SADC bugiye gufasha DRC gutsinda urugamba.

Yagize ati “Intambara duhanganyemo n’u Rwanda tugiye kuyitsinda kandi ibice byose byigaruriwe tuzabyisubiza kandi tubasubize inyuma hatabayeho uburyo ubwo ari bwo bwose bw’imishyikirano.”

Yavuze kandi ko Umugaba w’ikirenga wa FARDC, akaba Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi yakoresheje imbara zishoboka kugira ngo Igihugu cye gikurirweho ibihano cyari cyafatiwe mu bya gisirikare, bityo ko ubu igisigaye ari ukwivuna abanzi.

U Rwanda rwo rwakunze kuvuga kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse ko nta bufasha ruha umutwe wa M23, mu gihe uyu musirikare yongeye kuvuga ko FARDC iri kurwana n’u Rwanda na M23.

Uyu Mujenerali wa FARDC kandi atangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe gusa, hari abasirikare b’iki Gisirikare bakoze igisa n’igitero ku Rwanda, aho barashe amasasu ku ruhande rw’u Rwanda ku mupaka uruhuza na DRC mu Karere ka Rusizi.

Ni igitero cyaje gisanga Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja, zihita zikozanyaho n’aba ba FARDC, bahise bahindukira bagasubira mu Gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize icyo buvuga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranye, bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralina, ubwo yagarukaga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranyi, yavuze ko ari kimwe mu bindi byinshi byakozwe na Guverinoma ya Congo ikomeje gushaka icyatuma Ibihugu byombi byisanga mu ntambara kugira ngo ibone iturufu ikomeza kurishisha ku birego by’ibinyoma ishinja u Rwanda.

Mukuralinda wamaraga impungenge abakekaga ko u Rwanda rwaba ruri kurwana na Congo, yagize ati “Nta ntambara yeruye ihari. Mbere na mbere u Rwanda nta ntambara rushaka, rwarabivuze ruzabisubiramo, rwemera ko iki kibazo kizakemuka mu nzira z’imishyikirano.”

Gusa Guverinoma y’u Rwanda nubwo yakunze kuvuga ko itifuza kujya mu ntambara, yanavugaga ko igihe cyose rwayishorwamo rwiteguye kuyirwana rwemye kuko ibyangombwa byose rubifite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − sixteen =

Previous Post

Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu

Next Post

Hatangajwe icyafashije Polisi gutahura umugabo wagurisha iby’umutungo wa Leta akishyirira mu mufuka

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Hatangajwe icyafashije Polisi gutahura umugabo wagurisha iby’umutungo wa Leta akishyirira mu mufuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.