Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko mu gitondo cya kare hari abasirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barashe ku biro bishinzwe abinjira n’abasoko i Rusizi, bigatuma ingabo z’u Rwanda zigira icyo zikora.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.
RDF ivuga ko ibi byabaye saa kumi n’igice (04:30’) zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho bamwe mu basirikare ba FARDC bakoze iki gikorwa gisa nk’igitero.
Iri tangazo rigira riti “Itsinda ry’abasirikare babarirwa hagati ya 12 na 14 binjiye mu gice kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka wo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, barekura amasasu ku biro by’abinjira.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Ingabo zacu [z’u Rwanda] zakoze igikorwa cyo gusubiza bituma abasirikare ba FARDC basubira inyuma.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko ku isaha ya saa kumi n’imwe na mirongo itanu n’ine (05:54’) igisirikare cya Congo cyaje ahabereye iyi mirwano kigakora igisa nko gusibanganya ibimenyetso.
RDF isoza ivuga ko ntawaburiye ubuzima muri iki gikorwa ku ruhande rw’u Rwanda, igasaba itsinda rishinzwe kugenzura imipaka mu karere gukora iperereza kuri ubu bushotoranyi.
RADIOTV10