Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

FERWAFA yagize icyo ivuga ku kongerera amasezerano umutoza w’Amavubi uherutse kubivugaho ukundi

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igisubizo kirimo urujijo cy’umutoza w’Amavubi ku kongererwa amasezerano
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko rigitegereje igisubizo ku cy’umutoza w’Amavubi, Frank Spittler; ku cyifuzo yagejejweho cyo kongererwa amasezerano, mu gihe we aherutse kuvuga ko yakigejejweho mu buryo bw’agasuzuguro.

Ni mu gihe ikipe y’u Rwanda yitegura umukino uzayihuza na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya CHAN, uzakinirwa i Juba, ariko amasezerano y’umutoza akaba yenda kurangira.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Adolphe Kalisa yemereye Ikinyamakuru The New Times, ko habayeho kwegera uyu mutoza akagezwaho icyifuzo cyo kongererwa amasezerano, ariko ko atari yagira icyo agisubizaho.

Yagize ati “Twamugejejeho icyifuzo kandi turacyategereje igisubizo cye.”

Ni mu gihe bivugwa ko uyu mutoza w’Umudage Spittler yanze iki cyifuzo, ndetse bikaba bivugwa ko ashobora gufata rutemikirere akerecyeza iwabo mu Budage mu biruhuko by’iminsi mikuru, mbere yuko hakinwa uyu mukino, ndetse bikaba bivugwa ko uyu mukino w’u Rwanda na Sudani y’Epfo uzatozwa n’umutoza wungirije Jimmy Mulisa afatanyije na Yves Rwasamanzi.

Mu kiganiro Frank Spittler aherutse kugirana na RADIOTV10, ku kuba yakongererwa amasezerano, niba yaranagejejweho iki gitekerezo, yavuze ko byabayeho ariko ko byakozwe mu buryo bugaragaramo agasuzuguro.

Yari yagize ati “Bambwiye ko bifuza kongera amasezerano, ndetse banampaye ibyifuzo bikubiye mu masezerano mashya, ariko mu by’ukuri sinavuga ko bifatika, sinigeze mbyitaho cyane.”

Yakomeje agira ati “Bansabye kubagaragariza umusaruro wanjye. Niba bakeneye ko dukomezanya, ntibagombaga kumpa ibintu nk’ibyo.”

Umutoza Frank Spittler aherutse gutsinda umukino wahuje u Rwanda na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika CAN, aho yari Amavubi yatsinze ibitego 2-1, ariko ntiyabona itike yo kucyerekezamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

BREAKING: Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturare batanu abarasiye mu kabari

Next Post

Iby’ingenzi Perezida Kagame yaganiriyeho na mugenzi we wa Algeria

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi Perezida Kagame yaganiriyeho na mugenzi we wa Algeria

Iby’ingenzi Perezida Kagame yaganiriyeho na mugenzi we wa Algeria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.