• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FERWAFA yamaganiye kure amakuru yatangajwe n’Umunyamakuru wa Siporo

radiotv10by radiotv10
25/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
FERWAFA yamaganiye kure amakuru yatangajwe n’Umunyamakuru wa Siporo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaganye amakuru y’ihindurwa ry’inshingano za bamwe mu bakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bw’iri shyirahamwe, yatangajwe n’umwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda.

Amakuru yo guhindurira inshingano bamwe mu bakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA, yatangajwe n’Umunyamakuru Sam Karenzi mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye.

Ubu butumwa bwanditswe na Sam Karenzi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, bwagaragazaga urutonde rw’abakozi 12 b’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ndetse n’imyanya bagiye bimurirwamo na zimwe mu mpamvu.

Ubu butumwa burimo ubuvuga ko uwitwa “Umurerwa Ariane: arajya kiuba Secretaire w’Umunyamabanga Mukuru Muhire bafitanye umubano, akaza kuba asimbuye Muramira Nicole.”

Uyu munyamakuru washyizeho igitekerezo giherekeje uru rutonde, yagize ati “Ubwino: Niki kihishe inyuma yo guhindurirwa inshingano ikitaraganya mu bakozi ba FERWAFA.”

Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwamaganye aya makuru buvuga ko ari ibihuha.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya FERWAFA bwerekana ko aya makuru yatangajwe n’uyu munyamakuru ari ibinyoma, bugira buti “Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA burabeshyuza amakuru ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bimwe, yerekeye ihindurwa ry’inshingano mu bakozi b’ubunyamabanga Bukuru.”

FERWAFA ivuga ko aya makuru y’ibihuha agamije “gukururura umwuka mubi mu bakozi no mu bafatanyabikorwa ba FERWAFA ndetse no kubaca integer.

Ubu butumwa busoza buvuga ko muri iri shyirahamwe, imikorere n’imikoranire y’abakozi bigenda neza ndetse ko bizakomeza kugira ngo bagere ku ntego z’iri shyirahamwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 2 =

Previous Post

Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama basimbura abarimo Nadine wagizwe umuyobozi wa NCDA

Next Post

Guverineri Habitegeko yaririmbye igisope, Min. Gatabazi ati “Wauuu”

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Guverineri Habitegeko yaririmbye igisope, Min. Gatabazi ati “Wauuu”

Guverineri Habitegeko yaririmbye igisope, Min. Gatabazi ati “Wauuu”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.