Thursday, March 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/07/2022
in MU RWANDA
1
France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hervé Berville ukomoka mu Rwanda, wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yagizwe Minisitiri muri Guverinoma y’u Bufaransa, aba Minisitiri muto muri iyi Guverinoma.

Hervé Berville wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yaje muri Guverinoma y’iki Gihugu mu mpinduka zakozwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki Gihugu.

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, nyuma y’ishyirwa mu myanya rya Perezida Emmanuel Macron, Hervé Berville yagize Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburobyi ndetse n’ibindi bikorwa bikorerwa mu mazi, aho yasimbuye Justine Bénin.

Uyu munyapolitiki winjiye muri Guverinoma y’u Bufaransa, yavukiye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, aza kuhava afite imyaka ine ubwo yahungishwaga kubera Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye ababyeyi be.

Ubwo yageraga mu Bufaransa, yarezwe n’umuryango wamwakiriye w’ahitwa Pluduno muri Côtes-d’Armor.

Ku myaka 27, muri 2017, Hervé Berville yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa aho yari umukandida w’ishyaka La République en Marche ajya guhagarira aka gace yarerewemo ka Côtes-d’Armor.

Icyo gihe yari yatsinze ku majwi 64,17% ahigitse Didier Déru wari umukandida w’ishyaka ry’aba Républicains wagize amajwi 35,83 %.

Muri Mata 2019, Hervé Berville yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi, ahagarariye Perezida Emmanuel Macron.

Uyu munyapolitiki w’Umufaransa waje ari kumwe n’itinda ayoboye, yanakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, banagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye b’Inteko z’Ibihugu byombi.

Ubwo yazaga mu Rwanda yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko
Yanitabiriye Urugendo rwo Kwibuka

RADIOTV10

Comments 1

  1. Sibomana says:
    4 years ago

    Iman a to mu Ijuru imushoboze gusoza inshingano ze kinyamwuga, kandi girore. Merci S.E Mr. Macron pour cette confiance. C’est un signe de l’inclusivite.

    Reply

Leave a Reply to Sibomana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 8 =

Previous Post

Ubwo imirwano yuburaga twari twavuganye na DRC tuyimenyesha ko hari ibiri gututumba- P.Kagame

Next Post

Gatsibo: Abataramenyekana bari kuri moto barashe abantu babiri bahita bacika

Related Posts

BREAKING: Abanyarwanda baba mu Bihugu biri kwibasirwa n’ibitero bya Iran bagiriwe inama

BREAKING: Abanyarwanda baba mu Bihugu biri kwibasirwa n’ibitero bya Iran bagiriwe inama

by radiotv10
04/03/2026
0

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yizeje Abanyarwanda baba muri iki Gihugu no muri Bahrain, ko iri gukurikiranira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zibukijwe igisobanuro cy’umudali zambitswe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zibukijwe igisobanuro cy’umudali zambitswe

by radiotv10
04/03/2026
0

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Robert Yaw Affram...

Ambasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda yitabye Imana

Ambasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
04/03/2026
0

Santa Mary Laker Kinyera wari Ambasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi aho yari yajyanywe muri Uganda...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
04/03/2026
0

Gitifu ukurikiranyweho miliyoni 15Frw yisobanuye avuga ko aho kuregwa yari akwiye gushimirwa

Gitifu ukurikiranyweho miliyoni 15Frw yisobanuye avuga ko aho kuregwa yari akwiye gushimirwa

by radiotv10
03/03/2026
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, uregwa kunyereza miliyoni 15 Frw, yaburanye ahakana icyaha, avuga ko...

IZIHERUKA

Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi muri Iran n’umubare w’abahitanywe n’ibitero urazamuka
AMAHANGA

Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi muri Iran n’umubare w’abahitanywe n’ibitero urazamuka

by radiotv10
04/03/2026
0

BREAKING: Abanyarwanda baba mu Bihugu biri kwibasirwa n’ibitero bya Iran bagiriwe inama

BREAKING: Abanyarwanda baba mu Bihugu biri kwibasirwa n’ibitero bya Iran bagiriwe inama

04/03/2026
Indi mpanuka ikomeye yabaye ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Rubaya yahitanye benshi

Indi mpanuka ikomeye yabaye ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Rubaya yahitanye benshi

04/03/2026
Trump akomeje kwikoma Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera igisubizo yahaye America

Trump akomeje kwikoma Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera igisubizo yahaye America

04/03/2026
Gen.Sultani Makenga wa AFC/M23 yagaragaye yagiye gusoza imyitozo y’abasirikare b’umutwe udasanzwe

Gen.Sultani Makenga wa AFC/M23 yagaragaye yagiye gusoza imyitozo y’abasirikare b’umutwe udasanzwe

04/03/2026
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zibukijwe igisobanuro cy’umudali zambitswe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zibukijwe igisobanuro cy’umudali zambitswe

04/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Abataramenyekana bari kuri moto barashe abantu babiri bahita bacika

Gatsibo: Abataramenyekana bari kuri moto barashe abantu babiri bahita bacika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi muri Iran n’umubare w’abahitanywe n’ibitero urazamuka

BREAKING: Abanyarwanda baba mu Bihugu biri kwibasirwa n’ibitero bya Iran bagiriwe inama

Indi mpanuka ikomeye yabaye ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Rubaya yahitanye benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.