Umunyarwanda w’impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, kuri uyu wa mbere yishe umupadiri gatolika mu burengerazuba bw’Ubufaransa, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umuntu uri gukurikiranira hafi iperereza.
Inkuru ya BBC ihamya ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gérald Darmanin yabihamije anyuze ku rubuga rwe bwite rwa Twitter.
Mu magambo ye yagize ati “Nifatanyije n’abanyagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y’iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée”, avuga ko yerekejeyo”
Umuntu uri bugufi y’abakora iperereza, wavuze ari uko amaze kwemererwa ko izina rye ridatangazwa, yavuze ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.
Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n’ubucamanza ku bijyanye n’inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.
Uwo muntu watanze amakuru yavuze ko uwo padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye.
Uwo mugabo, watangajwe nka Emmanuel A., yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes yubatse mu buryo bw’inyubako ndende z’ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 – buzwi nka ‘gothic’ (gothique).
Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba.
Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n’ubucamanza.
Marine Le Pen, umunyapolitiki w’ibitekerezo bikarishye, yashinje leta kugira intege nke ku bijyanye n’abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa “ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri”.
Minisitiri Darmanin yahise amushinja “guteza impaka atazi ibyabaye”, avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n’ubucamanza.
Inkuru ya: Assoumani TWAHIRWA RadioTV10 Rwanda