Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR waniyamamaje mu Matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka n’ayayabanjirije, ni umwe mu Banyapolitiki babiri batowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki, kugira ngo bazasimbure Abasenateri barihagarariye bagiye kurangiza manda yabo.
Undi watowe utari Dr Frank Habineza, ni Nkubana Alphonse uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP na we watowe n’iri Huriro ry’Imitwe ya Politiki.
Aba banyapolitiki batowe n’Inteko Idasanzwe y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yateranye none ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.
Nibaramuka bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubifitiye ububasha, aba banyapolitiki bazahita binjira muri Sena y’u Rwanda, gusimbura Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa, bazarangiza manda yabo tariki 22 Ukwakira 2025.
Aba Basenateri ni bamwe mu batandatu bagiye kurangiza manda yabo muri Sena y’u Rwanda, bari bayisigayemo ngo bakorane n’abari batowe mu matora yabaye muri Nzeri umwaka ushize.
Abandi Basenateri bagiye kurangiza manda yabo, ni Evode Uwizeyimana, André Twahirwa, Epiphanie Kanziza, na Jean Pierre Dusingizemungu, bari bashyizweho na Perezida wa Repubulika mu kwezi k’Ukwakira 2020.
Dr Frank Habineza ugiye kwinjira muri Sena y’u Rwanda, yanabaye Umudepite, aho umwaka ushize ari umwe mu Bakandida biyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yabaye umwaka ushize wa 2024, ariko agatsindwa ku majwi 0,55%, mu gihe Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi ku majwi 99,18%.
Uyu muyobozi w’Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) kandi yari yaniyamamaje mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, aho bwo yatsinzwe afite amajwi 0,48%.





RADIOTV10