Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gabon: Ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu byashyize abaturage mu bwigunge

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gabon: Ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu byashyize abaturage mu bwigunge
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Gabon n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abaturage bakomeje kubaho mu gisa n’ubwigunge kuko hakuweho interineti ngo idatiza umurindi imvururu zishobora kuvuka.

Aya matora yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, arimo guhatanga gukomeye kuko Perezida Ali Bongo Ondimba ari guhatanira manda ya gatatu, akaba ahanganye na Albert Ondo Ossa utavuga rumwe n’ubutegetsi, wanagaragaje impungenge ko Guvernoma yakuyeho internet mu rwego rwo gushaka kwiba amajwi.

Uyu Albert Ondo Ossa wabaye Minisitiri ubwo Gabon yategekwaga na Omar Bongo, uretse gushinja Guvernoma ya Ali Bongo gushaka kwiba amajwi, aranamusaba kurekura ubutegetsi amazeho imyaka 14.

Ondo Ossa yahamagariye imiryango mpuzamahanga kugenzura cyane ibijyanye no kubara amajwi y’ibyavuye muri aya matora, ngo kuko afite impungenge ko bishobora kuzamo uburiganya.

Minisitiri w’Itumanaho, Rodrigue Mboumba Bissawou, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko Guvernoma yafashe icyemezo cyo gukuraho internet yose mu Gihugu guhera saa moya z’umugoroba kuri iki Cyumweru, mu rwego rwo kugabanya no kwirinda imvururu zishobora gukurikira aya matora.

Rodrigue Mboumba Bissawou yavuze ko igihe internet izasubiriraho kizatangazwa mu itangazo rizajya hanze nyuma.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + nineteen =

Previous Post

Muri Minisiteri yakozwemo amavugurura habaye ihererekanyanshingano hagati ya Minisitiri mushya n’uwari umukuriye

Next Post

Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi

Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.