Nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Gabon n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abaturage bakomeje kubaho mu gisa n’ubwigunge kuko hakuweho interineti ngo idatiza umurindi imvururu zishobora kuvuka.
Aya matora yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, arimo guhatanga gukomeye kuko Perezida Ali Bongo Ondimba ari guhatanira manda ya gatatu, akaba ahanganye na Albert Ondo Ossa utavuga rumwe n’ubutegetsi, wanagaragaje impungenge ko Guvernoma yakuyeho internet mu rwego rwo gushaka kwiba amajwi.
Uyu Albert Ondo Ossa wabaye Minisitiri ubwo Gabon yategekwaga na Omar Bongo, uretse gushinja Guvernoma ya Ali Bongo gushaka kwiba amajwi, aranamusaba kurekura ubutegetsi amazeho imyaka 14.
Ondo Ossa yahamagariye imiryango mpuzamahanga kugenzura cyane ibijyanye no kubara amajwi y’ibyavuye muri aya matora, ngo kuko afite impungenge ko bishobora kuzamo uburiganya.
Minisitiri w’Itumanaho, Rodrigue Mboumba Bissawou, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko Guvernoma yafashe icyemezo cyo gukuraho internet yose mu Gihugu guhera saa moya z’umugoroba kuri iki Cyumweru, mu rwego rwo kugabanya no kwirinda imvururu zishobora gukurikira aya matora.
Rodrigue Mboumba Bissawou yavuze ko igihe internet izasubiriraho kizatangazwa mu itangazo rizajya hanze nyuma.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10