Perezida w’Inzibacyuho muri Gabon, General Oligui Nguéma yajyanye abana be ku ishuri ku munsi w’itangira ry’amashuri anabatwaje igikapu kirimo ibikoresho by’ishuri, ibintu byatunguye benshi byumwihariko abarimu bo kuri iryo shuri n’ababyeyi bagenzi be na bo bari baherekeje abana babo.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, ubwo muri Gabon batangiraga umwaka w’amashuri, ubundi ababyeyi bakazinduka mu gitondo bajyana abana babo ku mashuri.
Muri abo babyeyi, barimo na Perezida w’iki Gihugu, Général Oligui Nguéma ubwo na we yaherecyezaga abana be babiri ku ishuri barimo uw’umukobwa n’umuhungu, ibintu bivugwa ko bibayeho bwa mbere muri iki Gihugu.
Ibi byatunguye benshi barimo abarimu n’abayobozi bo ku ishuri aba bana be bigaho, kimwe n’ababyeyi na bo bari bazanye abana babo ku ishuri.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Perezida Général Oligui Nguéma ava mu modoka ari kumwe n’abana babiri, anabatwaje igikapu kirimo amakayi, ubundi akabaherecyeza bakarinda bagera mu cyumba kigari cy’ishuri.
Muri aya mashusho, Général Oligui Nguéma yabanje gukomanga ku rugi rw’ishuri, ubundi akinguriwa n’umwarimu w’umuzungu, na we wabanje kwikanga no gutungurwa no kuba Perezida w’Igihugu azanye abana ku ishuri.
RADIOTV10
C’est un bon geste