Kompanyi ya Bboxx Capital Rwanda yagiranye amasezerano na MTN Rwandacell agamije kongera umubare w’Abanyarwanda batunze Telefone zigezweho [Smartphone] mu rwego rwo kurushaho gufasha Abaturarwanda koroherwa na serivisi zitangirwa kuri murandasi, azanashyigikira gahunda ya ‘Connect Rwanda’.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’iyi kompanyi ya Bboxx Capital Rwanda icuruza serivisi z’ikwirakwiza ry’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’iyi iyoboye izindi mu gucuruza serivisi z’itumanaho mu Rwanda.
Aya masezerano agamije gushyigikira gahunda yo kongera umubare w’Abanyarwanda babasha gukoresha telefone zigezweho za Smartphone.
Kugeza ubu ihuzanzira rya telefone mu Rwanda rigeze kuri 99%, ariko umubare w’abatunze smartphones uracyari hasi kuko uri kuri 23,5%, bikaba byitezwe ko ubu bufatanye buzazamura iyi mibare.
Ubu bufatanye kandi bushyigikira gahunda wa Guverinoma y’u Rwanda mu bukangurambaga bwiswe ‘Connect Rwanda’ bugamije gutuma buri rugo rutunga smartphone.
Binyuze muri aya masezerano, kompanyi zombi zizabasha gutuma abakiliya bazo babona smartphone bazajya babasha kwishyura mu buryo buboroheye, aho buri wese uzajya uyigura azajya ahabwa Gigabayiti imwe ya Interineti ku kwezi mu gihe cy’amezi atatu.
Umuyobozi Mukuru wa Bboxx Rwanda, John Uwizeye agaruka kuri ubu bufatanye, yagize ati “Twishimiye gukorana na MTN kuko ibi bizatuma tuzamura uburyo bwo kuba abantu babona amakuru ndetse banagira uburenganzira kuri serivisi z’ikoranabuhanga no kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse no gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.”
Muri ubu buryo bwa Bboxx Connect, abakiliya bazajya bagira uburyo bwo kwishyura mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa mu mezi 12, bakoresheje ikoranabuhanga rya MTN Mobile Money bakoresheje kode ya *182*2*4*2#.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe ati “Muri MTN twizera ko buri wese akwiye kugerwaho n’isi nshya y’ikoranabuhanga, ku buryo gukorana na Bboxx, tuzakomeza gutuma iyi ntego yacu iba impamo.”
Iyi gahunda ya ‘Bboxx Connect’ ije isanga indi ya MTN yiswe ‘MTN Macye Macye’, zombi zigamije gufasha Abanyarwanda gutunga smartphone biboroheye kandi bitabahenze.
RADIOTV10