Ubuyobozi bw’Ishuri ‘Father Ramon Kabuga TSS’ ryo mu Karere ka Kamonyi, bwashyikirije inzu abana bane basigaye bonyine nyuma yo gupfusha ababyeyi babo bombi, barimo umwe wiga muri iri shuri ryabubakiye iwabo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke.
Iki gikorwa cyabereye ahubatswe iyi nzu mu Mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu, Umurenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, muri Santarali ya Kageyo, Paruwasi Rwaza, Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri, ahanaturiwe Igitambo cy’Ukarisitiya cyo guha umugisha iyi nzu, no gusabira ababyeyi b’aba bana batabarutse mu mwaka wa 2022.
Umwe muri aba bana bane b’abavandimwe, asanzwe yiga muri iri shuri ryabubakiye, aho kuva bapfusha ababyeyi babo bombi, ubuyobozi bw’iri shuri bwamufashije kubona umurihira amafaranga y’ishuri, akomeza kwiga kuva muri L3 kugeza muri L5 ndetse akaba yararangije neza umwaka w’amashuri uheruka.
Na mukuru w’uyu mwaka kandi, na we yunganiwe mu byo yari akeneye ngo asoze icyiciro cya mbere (A1) mu Ishuri Rikuru rya Tekinike ry’u Rwanda (Rwanda Polytechnic/RP), ubu akaba ari mu cyiciro cya kabiri (A0); ndetse bashiki be babiri na bo bakaba barabonye ababyeyi b’inshuti babafasha gukomeza kwiga uko babishoboye.
Padiri Fr. Edmond Marie RUDAHUNGA CYIZA, Umuyobozi w’iri shuri yagize ati “Uretse kudufasha mu burezi bw’izo mfubyi zashoboraga guta ishuri, inshuti zacu zadufashije no kububakira inzu iciriritse ariko ishamaje, kuko iyo babagamo yari iraye iri bubagweho. Iyo nzu yabarirwa agaciro ka 4 000 000 frw, arimo 2 823 400 frw twakusanyije, inkunga ya World Vision irimo amafaranga, amabati n’umucanga bingana na 1 615 000 frw; n’umuganda w’abagize umuryango w’izo mfubyi n’abaturanyi bazo ifite agaciro k’asaga 500 000 frw.”
Yakomeje agira ati “Turashimira umuryango mugari w’ishuri ryacu: ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa ku musanzu batanze; turashimira inshuti zacu zirimo umubyeyi INGABIRE Yvonne n’abo bakorana banibumbiye mu muryango remezo w’abakozi ba BNR; dushimiye abo babana mu itsinda ‘Sages mamans’ n’izindi nshuti yakomangiye zikamukingurira; dushimiye World Vision yaduteye inkunga ikomeye; dushimiye Abasaserdoti badufashije ku buryo butandukanye, abavandimwe twiganye batanze inkunga muri ibi bikorwa; dushimiye kandi nawe wese ku buryo ubwo ari bwo bwose wifatanyije natwe haba mu gusabira abo bana, mu gushyigikira ibi bikorwa, haba mu nkunga watanze, mu gukomeza abo bana cyangwa mu kudutera imbaraga.”
Ubuyobozi bw’iri shuri kandi bushimira abaturanyi b’aba bana, bakomeje kubaba hafi nyuma yuko babuze ababyeyi babo, ndetse n’aba bana baranzwe n’ubutwari, bakakira ibi byago byari bimaze kubabaho nubwo bitari byoroshye, ariko zigakomeza gutwaza.
RADIOTV10