Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gakenke: Ishuri ryashyikirije inzu abana b’impfubyi babuze ababyeyi babo bapfuye urupfu rw’amanzanganya

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gakenke: Ishuri ryashyikirije inzu abana b’impfubyi babuze ababyeyi babo bapfuye urupfu rw’amanzanganya
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ishuri ‘Father Ramon Kabuga TSS’ ryo mu Karere ka Kamonyi, bwashyikirije inzu abana bane basigaye bonyine nyuma yo gupfusha ababyeyi babo bombi, barimo umwe wiga muri iri shuri ryabubakiye iwabo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke.

Iki gikorwa cyabereye ahubatswe iyi nzu mu Mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu, Umurenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, muri Santarali ya Kageyo, Paruwasi Rwaza, Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri, ahanaturiwe Igitambo cy’Ukarisitiya cyo guha umugisha iyi nzu, no gusabira ababyeyi b’aba bana batabarutse mu mwaka wa 2022.

Umwe muri aba bana bane b’abavandimwe, asanzwe yiga muri iri shuri ryabubakiye, aho kuva bapfusha ababyeyi babo bombi, ubuyobozi bw’iri shuri bwamufashije kubona umurihira amafaranga y’ishuri, akomeza kwiga kuva muri L3 kugeza muri L5 ndetse akaba yararangije neza umwaka w’amashuri uheruka.

Na mukuru w’uyu mwaka kandi, na we yunganiwe mu byo yari akeneye ngo asoze icyiciro cya mbere (A1) mu Ishuri Rikuru rya Tekinike ry’u Rwanda (Rwanda Polytechnic/RP), ubu akaba ari mu cyiciro cya kabiri (A0); ndetse bashiki be babiri na bo bakaba barabonye ababyeyi b’inshuti babafasha gukomeza kwiga uko babishoboye.

Padiri Fr. Edmond Marie RUDAHUNGA CYIZA, Umuyobozi w’iri shuri yagize ati “Uretse kudufasha mu burezi bw’izo mfubyi zashoboraga guta ishuri, inshuti zacu zadufashije no kububakira inzu iciriritse ariko ishamaje, kuko iyo babagamo yari iraye iri bubagweho. Iyo nzu yabarirwa agaciro ka 4 000 000 frw, arimo 2 823 400 frw twakusanyije, inkunga ya World Vision irimo amafaranga, amabati n’umucanga bingana na 1 615 000 frw; n’umuganda w’abagize umuryango w’izo mfubyi n’abaturanyi bazo ifite agaciro k’asaga 500 000 frw.”

Yakomeje agira ati “Turashimira umuryango mugari w’ishuri ryacu: ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa ku musanzu batanze; turashimira inshuti zacu zirimo umubyeyi INGABIRE Yvonne n’abo bakorana banibumbiye mu muryango remezo w’abakozi ba BNR; dushimiye abo babana mu itsinda ‘Sages mamans’ n’izindi nshuti yakomangiye zikamukingurira; dushimiye World Vision yaduteye inkunga ikomeye; dushimiye Abasaserdoti badufashije ku buryo butandukanye, abavandimwe twiganye batanze inkunga muri ibi bikorwa; dushimiye kandi nawe wese ku buryo ubwo ari bwo bwose wifatanyije natwe haba mu gusabira abo bana, mu gushyigikira ibi bikorwa, haba mu nkunga watanze, mu gukomeza abo bana cyangwa mu kudutera imbaraga.”

Ubuyobozi bw’iri shuri kandi bushimira abaturanyi b’aba bana, bakomeje kubaba hafi nyuma yuko babuze ababyeyi babo, ndetse n’aba bana baranzwe n’ubutwari, bakakira ibi byago byari bimaze kubabaho nubwo bitari byoroshye, ariko zigakomeza gutwaza.

Habaye igikorwa cyo guha umugisha iyi nzu

Yanaturiwemo igitambo cy’Ukarisitiya yo gusabira ababyeyi b’aba bana bamaze imyaka ibiri bitabye Imana

Uhagarariye abanyeshuri biga muri Fr. Ramon KABUGA T.S.S. yatanze ubutumwa mu izina rya bagenzi be

Banasangiye
Inzu bubakiwe ifite agaciro ka miliyoni 4 Frw
Iyo babagamo yashoboraga kubagwaho isana n’isaha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri gatanya imaze imyaka 8 itegerejwe ya ‘couple’ y’ibyamamare yakunzwe cyane

Next Post

Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire bizahora birinzwe uko byagenda kose-Perezida yinjiza Abanyarwanda muri 2025

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire bizahora birinzwe uko byagenda kose-Perezida yinjiza Abanyarwanda muri 2025

Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire bizahora birinzwe uko byagenda kose-Perezida yinjiza Abanyarwanda muri 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.