Igisirikare cya Israel cyagabye igitero cy’ibimodoka by’intambara mu Bitaro byo muri Ntara ya Gaza, kigiye guhiga bukware abarwanyi b’umutwe wa Hamas, bivugwa ko bihishe muri ibyo Bitaro.
Ni igitero cyagabwe mu Bitaro byitwa Al-Shifa, nk’uko byemejwe n’Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abanya-Palestine WAFA.
Uyu munyamakuru witwa Khader Al Za’anoun yabwiye CNN ko ibifaru ndetse n’ibimodoka by’intambara byari “mu gikari cy’ibitaro Al-Shifa.”
Yakomeje avuga ko Igisirikare cya Israel “kiri guhamagara urubyiruko gikoresheje indangururamajwi ko rumanika amaboko ubundi bagasohoka hanze bakishyikiriza inzego.”
Yakomeje avuga kandi ko Abasirikare ba Israel “bari mu nyubaho ndetse no mu bice byose bashakisha ndetse banabaza urubyiruko rurimo banafite imbunda za rutura.”
Kuri uyu wa Gatatu, Igisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) cyari cyatangaje ko kigiye kugaba igitero cya rurangiza muri ibi Bitaro bikomeye byo mu Ntara ya Gaza, ngo kuko byihishemo abarwanyi b’umutwe wa Hamas nk’uko byagaragajwe n’amakuru y’Ikigo cy’Ubutasi cya Israel cya Mossad.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’ibi bitaro bwo bwari bwahakanye iby’aya makuru, buvuga ko nta barwanyi ba Hamas bihishe muri ibi Bitaro.
Umuvugizi wa IDF, Peter Lerner wari wabwiye CNN ko iki gitero cyo mu Bitaro, kigiye gifite intego kandi cyakozwe hagendewe ku makuru yizewe.
Yabajijwe niba iki gikorwa cya gisirikare cyakozwe babanje kumenyesha abategetsi ba Gaza, avuga ko ibikorwa byose bari gukora byubahirije amasezerano mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Yavuze kandi ko bamenyesheje ubuyobozi bw’ibi bitaro ko abarwayi n’abandi basivile babirimo bagomba kujya kure y’amadirishya kugira ngo babashe gutandukanya abasivile n’ibyihebe.
RADIOTV10