Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen. Kabarebe yagaragaje ikintu gikomeye cyabaho igihe muri RDF habamo nk’ibiherutse by’Abakono

radiotv10by radiotv10
24/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen. Kabarebe yagaragaje ikintu gikomeye cyabaho igihe muri RDF habamo nk’ibiherutse by’Abakono
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ko mu gisirikare haramutse hagezemo ibyo kwironda nk’ibiherutse kuba by’ “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono”, bishobora kuvamo ikintu gikomeye cyanageza ku gusenya Igihugu, bityo ko bikwiye kurandurwa bikigaragara.

General James Kabarebe yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Umuryango RPF-Inkotanyi yateraniye ku Ngoro y’uyu Muryango i Rusororo.

Iyi nama yateraniyemo Abanyamuryango 800 ndetse n’abayobozi b’indi mitwe ya Politiki n’abandi bayobozi mu Nzego Nkuru za Leta n’iz’abikorera, yibanze ku gusigasira no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarawanda nk’ihame shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.

Ni inama ibaye nyuma y’iminsi micye Umuryango RPF-Inkotanyi wamaganye ibirori byiswe “iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabaye tariki 09 Nyakanga mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Muri iyi Nama Nyunguranabitekerezo ya RPF-Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru, hongeye kwamaganwa igikorwa nk’iki kidataranga urugero rwiza mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda ahubwo, gishobora kuba imbarutso yo gusubiza Abanyarwanda mu macakubiri.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko igikorwa nka kiriya kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje kuko ikintu cyose gitangira ni ruto ni ruto, kikarangira kitagifite igaruriro.

Yavuze ko nka RPF icyatumye igera ku ntego yayo yo kubohora u Rwanda no kuruteza imbere, ari uko itigeze yihanganira na rimwe ibikorwa nk’ibi kabone nubwo byatangira abantu babibona nk’ibyoroheje.

Ati “Mu mikorere yayo ntabwo yigeraga yihanganira ikintu cyitwa imico mibi, ikintu cyitwa ‘negative tendance’ [igifite intego mbi] cyangwa ikigaragara ko kizaba kibi, yakibonaga hakiri kare, ikakirandura. Negative tendance iyo uyihoreye, ukayirera ukayorora igakura, igera igihe udashobora kuyihagarika.”

Yavuze ko n’ibi by’Abakono, iyo abantu babyirengagiza, byari kuba urugero rubi ku buryo hari abandi bari kuzabyuriraho bagatangira kwivangura.

Ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi ni Abasinga […] Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”

Yakomeje avuga ko uko byakomeza gukura gutya, byanagera mu nzego zisanzwe zifatiye runini ubuzima bw’Igihugu, ku buryo byagira ingaruka ziremereye.

Ati “Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”

General James Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukura isomo mu ngaruka z’amacakubiri yabaye mu Rwanda yatumye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zicwa, bityo ko nta muntu ukwiye gukinisha ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Icyafasha u Rwanda ni ikintu kimwe kandi cyoroshye, ni ubumwe bwacu, ni cyo kizaduteza imbere, kandi n’aho tugeze ni rya janisha ry’ubumwe MINIBUMWE yavuze, nta kindi.”

Hagaragajwe ko ihame ry’ubumwe ridakwiye kuzamo igitotsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 9 =

Previous Post

Hari Ibihugu bya Afurika byakuriye inzira ku murima u Burayi ku gishyigikiwe n’u Rwanda

Next Post

Ibyo kumenya mbere y’amasaha macye ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo kumenya mbere y’amasaha macye ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta

Ibyo kumenya mbere y’amasaha macye ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.