Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen Kainerugaba umuhungu wa Museveni yageze mu Rwanda arabonana na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
22/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen Kainerugaba umuhungu wa Museveni yageze mu Rwanda arabonana na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yageze i Kigali mu Rwanda aho aje kubonana na Perezida Paul Kagame yita Se wabo.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari aherutse kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari Se wabo ndetse ko abagambirira kumurwanya baba badasize umuryango we.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 aza kuba ari mu Rwanda.

Muri ubu butumwa yari yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Ejo nzaba ndi kumwe na Data wacu Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.”

Akigera mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriwe n’abayobozi banyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, arimo Umuyobozi w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Willy Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda mu gihe hashize imyaka itatu ibihugu byari bisanzwe bifatwa nk’ibavandimwe bitagenderana kuko kuva mu ntangiro za 2019, u Rwanda rwagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera abajyagayo bagirirwaga nabi.

Uku gufunga imipaka yahuzaga ibihugu byombi, kwakurikiye no kwerura ibibazo biri hagati y’u Rwanda aho u Rwanda rwagaragaje ibimenyetso simusiga ko Uganda ishyigikira imitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kwita Perezida Kagame Se wabo/Nyirarume, benshi mu basesenguzi batangiye kuvuga ko yaba ashaka guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze igihe batavugana.

Uyu muhungu wa Museveni unafite ijambo rikomeye muri Uganda dore ko bivugwa ko azasimbura Se, araganira na Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi ndetse biteganyijwe ko baza guha umurongo uko ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byatorerwa umuti.

Tomorrow I will be with my Uncle Paul Kagame the President of Rwanda, updates will be revealed in time.

— Muhoozi Kainerugaba Parody (@mkainerugabaa) January 21, 2022

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Next Post

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda ntibyakemuka mu munota umwe- Mukuralinda

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibibazo by’u Rwanda na Uganda ntibyakemuka mu munota umwe- Mukuralinda

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda ntibyakemuka mu munota umwe- Mukuralinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.