Gen Muhoozi araca amarenga ko agiye kugaruka mu buyobozi bw’Igisirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko mu gihe cya vuba azagaruka mu buyobozi bw’Igisirikare cya Uganda yigeze kubera Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, avuga ko atumva ukuntu ziri kurwana zitamufite.

General Muhoozi Kainerugaba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yambuwe uyu mwanya mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022.

Izindi Nkuru

Uyu mwanya yawukuweho nyuma y’iminsi micye ashyize ubutumwa kuri Twitter bwateje sakwe sakwe, aho yavuze ko we n’igisirikare cya Uganda bafata Kenya mu byumweru bibiri gusa.

Muhoozi wahise akurwa kuri uyu mwanya agahita ahabwa ipeti rya General akuwe ku rya Lieutenant General, anaherutse kongera gusubiramo ibi byatumye yamburwa uriya mwanya.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu mpera z’ukwezi gushize, General Muhoozi yari yongeye kugira ati“Bamwe mu Banyakenya baradutinya kuko bazi ko Igisirikare cyacu gikomeye kurusha icyabo. Igisirikare cyacu gishobora gufata Nairobi mu cyumweru kimwe.”

Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubwo yari yashyize kuri Twitter tariki 18 Mutarama 2023, aho yari yasabye Se Perezida Museveni kumusubiza umwanya mu gisirikare.

Icyo gihe bwo yari yagize atiUPDF iracyari igisirikare cyanjye, Afande Mzee [yavugaga se Museveni], ndashaka ko munsubiza igisirikare cyanjye!!”

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare, General Muhoozi yongeye kuvuga kuri iyu ngingo, aca amarenga ko agiye kugaruka mu buyobozi bwa UPDF.

Yagize ati “Mu gihe cya vuba ndongera kugenzura igisirikare cyanjye. Mbabazwa kandi ngacibwa intege. Ubu ni gute barwana badafite umugaba wabo? Imana yumve amasengesho yacu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru