Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko iteka ahora asaba Imana imbabazi ku byo yaba ataritwayeho neza umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Muhoozi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama, aho yavuze ko hari aho atatunganiye umubyeyi we ariko ko abisabira Imana imbabazi.

Yagize ti “Buri gihe nsaba Imana imbabazi ku byaha byose naba narakoreye data. Imana imuhe kuramba n’imbaraga.”

General Muhoozi imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ni kenshi akunze kugaragaza umubyeyi we nk’intwari anafatiraho urugero.

Gusa mu bihe bitandukanye, yigeze gutangaza ko na we yifuza guhatanira kuyobora iki Gihugu kiyobowe na Se, ariko akaza kwisubira, akavuga ko ashyigikiye umubyeyi we.

Muri Nzeri umwaka ushize General Muhoozi Kainerugaba, yatanze umucyo ku byakekwaga ko na we azahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2026, avuga ko ataziyamamaza ahubwo ko azashyigikira umubyeyi we Yoweri Museveni, gusa avuga ko uzamukurikira atagomba kuzaba ari umusivile.

Mu bihe binyuranye kandi General Muhoozi yagiye atangaza ubutumwa butavugwagaho rumwe ndetse bukanateza ingaruka by’umwuhariko ubwo yigeze gutangaza muri 2022 avuga ko yafata Nairobi mu byumweru bibiri gusa, bikazamura umwuka mubi hagati ya Uganda na Kenya, byanatumye Perezida Museveni abisabira imbabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Next Post

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.