Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba; yihanije umunyapoliti Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, wakoresheje imvugo zishinja ibinyoma Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Uganda.

Uyu munyapolitiki Julius Malema aherutse kunenga icyemezo cya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa cyo kwemera kohereza ingabo z’iki Gihugu muri DRC mu butumwa bwa SADC, none zikaba zikomeje kuhashirira.

Mu butumwa aherutse gutanga, Malema ukunze kunenga ibitagenda mu Gihugu cye, yasabye ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari muri Congo bataha byihuse, kuko boherejwe mu butumwa butanyuze mu mucyo.

Gusa mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, Julius Malema yazamuye ibirego by’ibinyoma byanakunze kuvugwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bari inyuma y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi agendeye kuri ibi byatangajwe na Julis Malema, yasabye uyu munyapolitiki gusigaho kuko yarengereye.

General Muhoozi yagize ati “Muvandimwe wanjye Julius Malema ugomba guhagarika kwibasira ababyeyi bacu na ba ‘Uncles’ bacu. Biriya bishobora kumugiraho ingaruka kandi ntabwo bikenewe na busa.”

Muhoozi yakomeje avuga ko aho kugira ngo Julius Malema akomeze kwibasira aba Bakuru b’Ibihugu, yagakwiye kwegera abo bireba bakabiganiraho.

General Muhoozi akomeza anagaragaza ikosa ryakozwe na Afurika y’Epfo, ati “Kohereza ingabo kwa Afurika y’Epfo muri DRC ni ikosa mu nguni nyinshi. Ariko abavandimwe bacu bo muri Afurika y’Epfo ntibazigera batwibasira mbere yuko babanza kwita ku byabo.”

Muhoozi atangaje ibi nyuma yuko Perezida Paul Kagame anakosoye Perezida Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wakoresheje imvugo igoramye, aho yise Ingabo z’u Rwanda, umutwe w’inyeshyamba, umukuru w’u Rwanda, akamwibutsa ko yatandukiriye, kuko RDF ari Ingabo z’Igihugu kandi zikora kinyamwuga.

Gen. Muhoozi yahaye gasopo Julius Malema
Julius Malema amaze iminsi yurira ku byo muri Congo agatangaza ubutumwa buzamura impaka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Minisitiri yageneye ubutumwa urubyiruko ku cyemezo cy’umuhanzikazi cyazamuye uburakari hagati yarwo n’abahanzi b’abanyamahanga

Next Post

Uko byifashe nyuma yuko M23 yemeye agahenge ko kuba ihagaritse imirwano

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika
FOOTBALL

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

Uko byifashe nyuma yuko M23 yemeye agahenge ko kuba ihagaritse imirwano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.