Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba; yihanije umunyapoliti Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, wakoresheje imvugo zishinja ibinyoma Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Uganda.
Uyu munyapolitiki Julius Malema aherutse kunenga icyemezo cya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa cyo kwemera kohereza ingabo z’iki Gihugu muri DRC mu butumwa bwa SADC, none zikaba zikomeje kuhashirira.
Mu butumwa aherutse gutanga, Malema ukunze kunenga ibitagenda mu Gihugu cye, yasabye ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari muri Congo bataha byihuse, kuko boherejwe mu butumwa butanyuze mu mucyo.
Gusa mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, Julius Malema yazamuye ibirego by’ibinyoma byanakunze kuvugwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bari inyuma y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi agendeye kuri ibi byatangajwe na Julis Malema, yasabye uyu munyapolitiki gusigaho kuko yarengereye.
General Muhoozi yagize ati “Muvandimwe wanjye Julius Malema ugomba guhagarika kwibasira ababyeyi bacu na ba ‘Uncles’ bacu. Biriya bishobora kumugiraho ingaruka kandi ntabwo bikenewe na busa.”
Muhoozi yakomeje avuga ko aho kugira ngo Julius Malema akomeze kwibasira aba Bakuru b’Ibihugu, yagakwiye kwegera abo bireba bakabiganiraho.
General Muhoozi akomeza anagaragaza ikosa ryakozwe na Afurika y’Epfo, ati “Kohereza ingabo kwa Afurika y’Epfo muri DRC ni ikosa mu nguni nyinshi. Ariko abavandimwe bacu bo muri Afurika y’Epfo ntibazigera batwibasira mbere yuko babanza kwita ku byabo.”
Muhoozi atangaje ibi nyuma yuko Perezida Paul Kagame anakosoye Perezida Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wakoresheje imvugo igoramye, aho yise Ingabo z’u Rwanda, umutwe w’inyeshyamba, umukuru w’u Rwanda, akamwibutsa ko yatandukiriye, kuko RDF ari Ingabo z’Igihugu kandi zikora kinyamwuga.
RADIOTV10