Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

radiotv10by radiotv10
15/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu imwandikiye imusaba kurekura umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi aherutse kwigamba ko afungiye iwe.

Ibaruwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda, yanditswe tariki 02 Gicurasi 2025 ivuga ko Edward Rogers Ssebuufu uzwi nka Eddie Mutwe yafunzwe kuva tariki 26 Mata 2025.

Iyi Komisiyo ikomeza ibwira General Muhoozi ko “Ifite amakuru ko Eddie Mutwe afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa butemewe, rero turagusaba kurekura Edward Rogers Ssebuufu vuba na bwangu akava muri kasho yawe.”

Mu butumwa bwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, yagaragaje ko atishimiye iyi baruwa yandikiwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Yagize ati “Ntiba abantu baha agaciro ubuzima twabahaye, ntibagomba kuzongera kunyoherereza ibaruwa y’ubugoryi. Iyi ni gasopo ya nyuma! Kandi ntegereje ko bazansaba imbabazi.”

Eddi Mutwe usanzwe akorana n’Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bahuriye mu ishyaka rya NUP, ubwo yaburaga bivugwa ko yashimuswe, General Muhoozi yari yiyemereye ko ari we umufungiye mu nyubako yo hasi y’iwe.

Mu mvugo yumvikanagamo kwishongora kuri Bobi Wine wari uri gutabariza Eddie Mutwe, General Muhoozi yari yagize ati “Ari mu nyubako yanjye yo hasi (Basement). Ari kwiga Ikinyankole. Ni wowe utahiwe. Ubwanwa ni cyo kintu cya mbere abasore bamukuyeho. Nyuma yo kurangiza kurira no kunyara.”

General Muhoozi akunze guterana amagambo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, aho akunze kubabwira ko badateze kuyobora iki Gihugu ngo kuko cyaruhije ishyaka rya se n’abo bafatanyije kukibohora.

General Muhoozi yahaye gasapo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu
Eddie Mutwe mbere yo gushimutwa
Muhoozi yamugaragaje yaramaze kogoshwa
Asanzwe ari umuntu wa hafi wa Bobi Wine

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 13 =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

Next Post

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.