Thursday, August 6, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu imwandikiye imusaba kurekura umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi aherutse kwigamba ko afungiye iwe.

Ibaruwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda, yanditswe tariki 02 Gicurasi 2025 ivuga ko Edward Rogers Ssebuufu uzwi nka Eddie Mutwe yafunzwe kuva tariki 26 Mata 2025.

Iyi Komisiyo ikomeza ibwira General Muhoozi ko “Ifite amakuru ko Eddie Mutwe afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa butemewe, rero turagusaba kurekura Edward Rogers Ssebuufu vuba na bwangu akava muri kasho yawe.”

Mu butumwa bwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, yagaragaje ko atishimiye iyi baruwa yandikiwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Yagize ati “Ntiba abantu baha agaciro ubuzima twabahaye, ntibagomba kuzongera kunyoherereza ibaruwa y’ubugoryi. Iyi ni gasopo ya nyuma! Kandi ntegereje ko bazansaba imbabazi.”

Eddi Mutwe usanzwe akorana n’Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bahuriye mu ishyaka rya NUP, ubwo yaburaga bivugwa ko yashimuswe, General Muhoozi yari yiyemereye ko ari we umufungiye mu nyubako yo hasi y’iwe.

Mu mvugo yumvikanagamo kwishongora kuri Bobi Wine wari uri gutabariza Eddie Mutwe, General Muhoozi yari yagize ati “Ari mu nyubako yanjye yo hasi (Basement). Ari kwiga Ikinyankole. Ni wowe utahiwe. Ubwanwa ni cyo kintu cya mbere abasore bamukuyeho. Nyuma yo kurangiza kurira no kunyara.”

General Muhoozi akunze guterana amagambo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, aho akunze kubabwira ko badateze kuyobora iki Gihugu ngo kuko cyaruhije ishyaka rya se n’abo bafatanyije kukibohora.

General Muhoozi yahaye gasapo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu
Eddie Mutwe mbere yo gushimutwa
Muhoozi yamugaragaje yaramaze kogoshwa
Asanzwe ari umuntu wa hafi wa Bobi Wine

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 12 =