Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yahaye umuburo abacancuro bose b’abera bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko igisirikare cye kizabagabaho ibitero mu ntangiro z’umwaka utaha.

Kuva hakwaduka intambara ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, ubutegetsi bw’iki Gihugu bwiyambaje abagifasha, barimo n’abacancuro b’abanyaburayi, bagiye bongerwa uko ibihe byagiye bishira.

Ni imyitwarire yakunze kwamaganirwa kure, kuba Igihugu nk’iki gikoresha abacancuro mu mirwano gihanganyemo n’abenegihugu bacyo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, na we wakunze kwamagana iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo, yongeye kuyigarukaho, noneho agenera ubutumwa aba bacancuro.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, Gen. Muhoozi yagize ati “Ndifuza guha nyirantarengwa abacancuro bose b’abazungu bari gukorera mu burasirazuba bwa DRC. kuva tariki 02 Mutarama 2025, tuzagabaho ibitero ku bacancuro bose bari gukorera mu bice by’ibirindiro byacu.”

Igisirikare cya Uganda, gisanzwe gifite abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo kurandura umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Ugana ufite ibirindiro muri DRC.

Muri ibi bikorwa byiswe ‘Shujaa’, UPDF ifatanyijemo na FARDC, hagiye hicwa ibyihebe byinshi by’uyu mutwe w’iterabwoba wa ADF, ndetse General Muhoozi Kainerugaba ubwo yari akiri Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba yaragiye gusura izi ngabo za Uganda ziri muri ubu butumwa, kureba aho ibi bikorwa bigeze.

Gen Muhoozi yabwiye abacancuro bari muri DRC ko bashobora guhura n’akaga
Mu burasirazuba bwa DRC hamaze kugera abacancuro b’abanyaburayi benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Rusizi: Abatuye ku Kirwa barashinja umukire kubakorera ibidakwiye anabashyiraho iterabwoba

Next Post

Kigali: Ikosa rikunze kugaragara ku bamotari ryahagurukiwe hahita hafatwa moto 50

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ikosa rikunze kugaragara ku bamotari ryahagurukiwe hahita hafatwa moto 50

Kigali: Ikosa rikunze kugaragara ku bamotari ryahagurukiwe hahita hafatwa moto 50

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.