Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yahaye umuburo abacancuro bose b’abera bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko igisirikare cye kizabagabaho ibitero mu ntangiro z’umwaka utaha.
Kuva hakwaduka intambara ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, ubutegetsi bw’iki Gihugu bwiyambaje abagifasha, barimo n’abacancuro b’abanyaburayi, bagiye bongerwa uko ibihe byagiye bishira.
Ni imyitwarire yakunze kwamaganirwa kure, kuba Igihugu nk’iki gikoresha abacancuro mu mirwano gihanganyemo n’abenegihugu bacyo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, na we wakunze kwamagana iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo, yongeye kuyigarukaho, noneho agenera ubutumwa aba bacancuro.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, Gen. Muhoozi yagize ati “Ndifuza guha nyirantarengwa abacancuro bose b’abazungu bari gukorera mu burasirazuba bwa DRC. kuva tariki 02 Mutarama 2025, tuzagabaho ibitero ku bacancuro bose bari gukorera mu bice by’ibirindiro byacu.”
Igisirikare cya Uganda, gisanzwe gifite abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo kurandura umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Ugana ufite ibirindiro muri DRC.
Muri ibi bikorwa byiswe ‘Shujaa’, UPDF ifatanyijemo na FARDC, hagiye hicwa ibyihebe byinshi by’uyu mutwe w’iterabwoba wa ADF, ndetse General Muhoozi Kainerugaba ubwo yari akiri Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba yaragiye gusura izi ngabo za Uganda ziri muri ubu butumwa, kureba aho ibi bikorwa bigeze.
RADIOTV10