Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko umwaka utaha Leta ya Uganda izakuraho itegeko rihana abantu bakundana/baryamana n’abo bahuje ibitsina [bakunze kwita Abatinganyi], ngo abona ari ukubarenganya kuko ari abarwayi ahubwo bakwiye gusengerwa.
General Muhoozi Kainerugaba ukuriye Igisirikare cya Uganda, unahabwa amahirwe yo kuzasimbura umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Musevenyi, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025.
Uyu musirikare ufite icyubahiro gihambaye muri Uganda, amaze iminsi atanga ibitekerezo bitavugwaho rumwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho kuri uyu wa Gatanu, yavuze kuri iri tegeko rihana abatinganyi ryasinywe na se Museveni muri 2023, aho riteganya ibihano birimo kugeza ku rupfu.
General Muhoozi yagize ati “Muri 2026, tuzakuraho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina. Ni abarwayi, ariko mu gihe Imana yabaremye uko, ni iki kindi twakora? Ndetse no kubakubita ntacyo byatanga. Tuzabasengera.”
Muhoozi yavuze kandi ko mu minsi micye ishize, ubwo yari mu Buyapani hari abamubajije impamvu Ubutegetsi bwa Uganda, buhonyora uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.
Ati “Naratunguwe kandi birambabaza cyane. Abayapani ni abantu baharanira uburenganzira nkatwe. Ndabubaha cyane. Nababajije uko tubabangamira, hanyuma bambwira iby’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.”
General Muhoozi yakomeje asaba Abanya-Uganda, ko bakwiye gukuraho iri tegeko ryateje impaka ku rwego mpuzamahanga, avuga ko ryatumye Uganda ifatwa nabi ku rwego rw’Isi.
Ubwo Museveni udakozwa iby’izi ngeso z’inzaduka yashyiraga umukono kuri iri tegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, bimwe mu Bihugu bivuga ko bikomeye ku ihame ry’uburenganzira bwa muntu nka Leta Zunze Ubumwe za America, byahagurukiye kurirwanya ndetse bivuga ko bizafatira ibihano iki Gihugu, ariko abisubiza avuga ko Uganda yamye yikura mu bibazo byagiye biza, kandi ikabisohokamo yemye.
Muri Werurwe 2023 General Muhoozi, ubwo yavugaga kuri iri tegeko, yari yamaganye abariho baryamagana, yari yagize ati “Ubutinganyi ni icyaha! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.”
Icyo gihe kandi yari yageneye ubutumwa sosiyete mvamahanga zari zavuze ko zigiye gufunga imiryango kubera iri tegeko, agira ati “Turifuza kubafasha gupakira imizigo ubundi bakagenda bakava mu Gihugu cyacu cy’umugisha! Uganda ni Igihugu cy’Imana!”
RADIOTV10