Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) witabiriye inama yiga ku bibazo by’amahoro n’umutekano yabere i Dakar muri Senegal, yavuze ko gukemura ibibazo by’umutekano byugarije Umugabane wa Afurika, bikeneye guhuza imbaraga kw’Ibihugu.
Iri huriro ry’amahoro n’umutekano ryabereye i Dakar, ryahuriyemo abayobozi banyuranye bo mu Bihugu byo muri Afurika, barimo Abakuru b’Ibihugu, aba za Guverinoma ndetse n’abo mu zindi nzego.
Iyi nama yahurije hamwe abageze muri 400, yarimo abo mu nzego za gisirikare bari mu buyobozi bufata ibyemezo, iza gisivile, impuguke ndetse n’abashakashatsi, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Africa’s potentials and solutions in the face of security challenges and institutional instability” [ibisubizo bikenewe mu gukemura ibibazo by’umutekano].
Mu ijambo yatangiye muri iyi nama, General (Rtd) James Kabarebe; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, yavuze ko Afurika ifite ibibazo by’ingutu by’umutekano.
Muri ibyo bibazo, harimo imitwe y’iterabwoba ndetse n’ibibazo by’ihangana muri politiki mu Bihugu by’ibihangange ku Isi.
Yagize ati “Ibi bidusaba gushyira hamwe no gukorana mu ngamba zo gushaka umuti w’ibi bibazo.”
Yagarutse ku isomo yasangiza abandi, ry’uburyo u Rwanda rwitwaye nyuma ya Jenoside yakorewe Anatutsi mu 1994, avuga ko ibyabaye mu Rwanda bidashobora kongera kurubamo ukundi.
Yagize ati “Kuva icyo gihe, u Rwanda ubu ruratanga umusanzu mu bikorwa by’amahoro mu karere kubera kumenya agaciro k’amahoro n’iterambere.”
Yakomeje agaragaza Ibihugu byafashijwe n’u Rwanda, ati “Ubufasha bwacu duha Ibihugu by’ibivandimwe nka Repubulika ya Centrafrique, Mozambique, Sudan na Sudan y’Epfo, bushimangira akamaro ko guhuza imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano.”
Yakomeje avuga ko nk’ubu abaturage bari baravuye mu byabo muri Mozambique no muri Centrafrique, basubiye mu ngo zabo, ndetse bakaba baratangiye gukora ibikorwa bibateza imbere.
Ati “Amashuri yarongeye arafungura ku buryo abanyeshuri basubukuye amasomo yabo ndetse n’ibitaro byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bazikeneye.”
Yavuze ko kugera ku mahoro n’umutekano birambye, bikenera uruhare rwa buri wese, ndetse no gukorana hagati y’inzego zaba iza Leta, abikorera n’impuguke mu by’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
RADIOTV10