• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

radiotv10by radiotv10
27/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, General (Rtd) James Kabarebe yatangaje ko muri uyu mwaka utararangira hamaze kugarurirwa nzira Abanyarwanda 400 biganjemo abakobwa, bari bajyanywe mu bikorwa by’icuruzwa bw’abantu batabizi.

Gen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, mu kiganiro yagejeje ku Basenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda.

Yavuze ko muri iki gihe urubyiruko ruri kugwa mu bishuko by’ababizeza akazi mu Bihugu by’amahanga, ariko bagerayo bakisanga bari mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.

Yagize ati “Abana cyane cyane b’abakobwa, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka na Polisi bafatiye ku mipaka bakababuza kugenda, muri uyu mwaka gusa turimo, ni Magana ane (400).”

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibona raporo ya buri munsi y’imibare y’abiganjemo urubyiruko rubuzwa gutambuka ku mipaka, kuko baba bagiye mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu na bo batari babizi.

Ati “Kubera gusa kubona umwana w’umukobwa w’imyaka makumyabiri, cumi n’icyenda, cumi n’umunani; bakamubaza bati ‘urajya he?’ ati ‘Ndajya Tanzania’, bati ‘kwa nde?’, bakurikirana bakajya mu matelefone ye, bagasanga inzira iramujyana muri Oman.”

Nyamara aha mu Gihugu cya Oma gikunze kuvugwamo icuruzwa ry’abantu, hari Abanyarwanda bahagiriye ibibazo, ndetse bamwe Guverinoma y’u Rwanda ibafasha kugaruka mu Gihugu cyababyaye.

Ati “Gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu yarahagurukiwe cyane, ku buryo ntabwo byoroshye cyereka amayeri abandi bakoresha bakaba bagenda. Nk’ubu muri Oman dufiteyo abantu 1 780 bazwi bakorayo mu ngo z’abakire… Muri abo, abagize ibibazo bagasaba ibyangombwa bagafashwa kugaruka mu Rwanda ni 32.”

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko hari kwigwa uburyo bwemewe n’amategeko bwatuma urubyiruko rw’u Rwanda rujya mu mahanga mu nzira zemewe, ku buryo hajyaho imikoranire n’Ibihugu binyuranye mu bijyanye no guhanahana abakozi, bityo bakazajya bajyayo ku mugaragaro nta n’impungenge ziriho.

Ni mu kiganiri yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

Ku munsi umwe Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 13 by’urumogi mu Turere tubiri

Next Post

Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.