Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, azafatwa kandi agahita ahabwa igihano gikomeye.
Uyu musirikare ufite ijambo mu karere k’Ibiyaga Bigari, yatangaje ibi mu gihe abarwanyi b’Umutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavugwaho gukomeza kugaba ibitero kuri bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ubu butumwa buburira abakorana na FDLR abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze kunyuzaho ibitekerezo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yagize ati “Buri wese ufitanye isano na FDLR azafatwa kandi ahite arasirwa aho.”
General Muhoozi ni kenshi yakunze gusaba abahohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi kubihagarika, kuko adashobora kwihanganira iyi ngengabitekerezo yibasira, abo avuga ko bafitanye isano.
Uyu musirikare kandi mu butumwa yanyujije kuri X, yongeye gusubiramo ubu butumwa ko adashobora kwihanganira abakomeje kugirira nabi abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yagize ati “Kwica ubwoko bw’amaraso yaba Umuhima cyangwa Umututsi ni icyaha, kandi bazabiryozwa.”
Amasezerano Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyanye n’iy’u Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize i Washington DC, asaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kwitandukanya n’uyu mutwe wa FDLR ukomeje kurangwa n’ibikorwa bibangamira bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Aya masezerano kandi agena ko DRC n’u Rwanda bazakorana muri gahunda yo kurandura uyu mutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
RADIOTV10