General uherutse kuzamurwa na Perezida Kagame yahise ahabwa inshingano muri Mozambique

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Maj Gen Eugene Nkubito uherutse kuzamurwa mu mapeti na Perezida Paul Kagame, yagiye kuyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, tariki 16 Kanama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye Eugene Nkubito wari ufite ipeti rya Brigadier General, amuha irya Major General.

Izindi Nkuru

Maj Gen Eugene Nkubito wamaze guhabwa inshingano zo kuyobora inzego z’umutekano ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique ari kumwe na Maj Gen Innocent Kabandana, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Mozambique, Maj Gen Christovao Chume.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko Maj Gen Eugene Nkubito na Maj Gen Innocent Kabandana bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique ku biro bye biherereye mu murwa mukuru w’iki Gihugu i Maputo.

Ibiganiro bagiranye, byagarutse ku bikorwa byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse Maj Gen Christovao Chume aboneraho gushimira umusaruro ushimishije umaze kugerwaho ku bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique muri ibi bikorwa byo kurwanya ibyehebe i Cabo Delgado.

Maj Gen Eugene Nkubito na Maj Gen Innocent Kabandana, kandi banahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, Umuyobozi Mukuru wa Police y’iki Gihugu, Inspector General of Police Bernardino Raphaël ndetse n’umuyobozi mukuru wa Leta w’inzengo z’umutekano, Bernardo Lidimba.

Bakiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri Mozambique

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru