Umucungagereza wo kuri Gereza ya Gicumbi mu Karere ka Gicumbi, yarashe mugenzi we bari basanzwe bakorana, bimuviramo urupfu. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruvuga ko byari impanuka.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe 2022 ubwo Umucungagereza yasangaga bagenzi be bari bagiye gusura undi urwaye, agahita arasa isasu rigafata umwe mu bari ariko ntahite ashiramo umwuka.
Uyu mucungagereza w’umukobwa warashwe na mugenzi we w’umusore, yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana.
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yatangaje ko uku kurasa, kwatewe n’impanuka kuko aba bacungagereza bombi ntakibazo bari bafitanye ndetse n’abandi bari bahari nta n’umwe bari bagifitanye.
Yagize ati “ Bari basanzwe babanye neza kandi abakozi mu kazi kabo ka buri munsi bahabwa amabwiriza y’akazi nubwo haba habayeho ikibazo cy’impanuka.”
SSP Uwera yihanganishije umuryango wa nyakwigendera “kuko yari umwana w’umukobwa ukiri muto, witanga mu kazi, ndetse nubwo umwana ari uw’umuryango ariko ni umujyambere, amaboko igihugu kibuze.”
Mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ku cyaba cyateye iri raswa, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Byumba.
RADIOTV10