Tariki ya 25 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwaregeye urukiko abagabo babiri baturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Karambo, bukaba bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyo cyaha bagikoze tariki 03 Nzeri 2021 ubwo bashukaga nyakwigendera bakamutegera kunywa amacupa 12 ya Nguvu GIN, yajya gutaha bikamunanira bikaba ngombwa ko arara mu rugo rw’umwe mu bakurikiranwa, mu gitondo bagasanga yapfuye ariko bikekwa ko yishwe kuko raporo y’abaganga igaragaza ko basanze ubwonko bwangiritse ndetse afite n’igikomere mu mutwe.
Mu ibazwa ryabo, bemera icyaha ariko ntibasobanure uko bamwishe, bakemera gusa ko bamuhaye inzoga nyinshi kandi ko bamuraranye ariko ntibasobanure uko bamukubise bikamuviramo urupfu. Ubushinjacyaha Kigali Today ikesha iyi nkuru buvuga ko ibyo bavuga ari uguhunga icyaha kuko bazi neza ko gihanwa n’amategeko.
Icyo cyaha nikibahama ngo bazahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw), nk’uko giteganywa mu ngingo ya 121 agaka ka 6 mu itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018.