Bamwe mu batuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, begereye ahanyujijwe umuhanda Save-Musha, baravuga ko ikorwa ryawo, ryabangirije imitungo, ku buryo hari inzu ziyashije zikanasenyuka, nyamara nta n’ubegera ngo ababwire ikizakurikiraho.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Karugumya mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Mushya, bavuga ko bamwe muri bo batangiye gusembera nyuma yuko inzu zabo zangiritse bitewe n’ikorwa ry’uyu muhanda.
Hategekimana Andre ati “Iyi nzu yanjye yari nzima nyuma bari gukora umuhanda imashini zitsindagira umuhanda zitsindagiye irasenyuka. Ubu ndi gusembera kandi narahoranye inzu nta n’uwigeze anyegera ngo ambwire uko nabigenza ubu byaranyobeye rwose mfite ikibazo gikomeye.”
Bimenyimana na we avuga ko inzu ye yahuye n’ikibazo igasaduka akagira impungenege ko ishobora kumugwaho, gusa akabura ubushobozi bwo kwimuka.
Ati “Ubu byaranyobeye aho nabariza ikibazo cyanjye kuko kugeza ubu nta muntu wigeze anatugeraho ngo atubwire niba tuzishyurwa imitungo yacu yangijwe. Badufashije baduha ingurane kuko tubayeho nabi.”
Ni ikibazo aba baturage bavuga ko bagisangiye ari benshi bagasaba ko hagira igikorwa kigakemuka, kuko hari n’abafite impungenge ko inzu zabo zabagwaho isaha iyo ari yo yose.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere rw’Ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko nubwo uyu muhanda nta byinshi byawukozweho byasabaga ko aba baturage bahabwa ingurane, hagiye gusuzumwa niba hari abo ikorwa ryawo ryagizeho ingaruka bishyurwe.
Ati “Uwo muhanda wari warapfuye, icyo twakoze ni ugushyiramo laterite gusa, ntabwo twagombaga kwimura abantu ngo turabaha ingurane kuko ntabwo wigeze wagurwa mu mpande zawo kuko ntabwo ari kaburimbo twarimo dushyiramo.”
Uretse aba bavuga ko inyubako zabo zangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda hari n’abagaragaza ko hataciwe aho amazi agomba guca ugasanga ari kwangiza imirima y’abaturage.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10