Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara: ‘Smartphones’ zabaye umutego ushibukana abangavu bagasambanywa n’abagabo bubatse bazibagurira

radiotv10by radiotv10
24/02/2022
in MU RWANDA
0
Gisagara: ‘Smartphones’ zabaye umutego ushibukana abangavu bagasambanywa n’abagabo bubatse bazibagurira
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abana babo b’abakobwa bakomeje gusambanywa n’abagabo bubatse, babashukisha telephone zigezweho, bikaviramo bamwe guterwa inda zitateguwe.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10 bo mu        Murenge wa Mugombwa bavuga ko bakunze kunyura ku bagabo bari kumwe n’abana b’abakobwa.

Umwe yagize ati “Ubasanga mu ntoki mu mashyamba bicaye barambije, bari kumva indirimbo zo muri telephone, bagacyurwa n’ijoro.”

Aba baturage bavuga ko abo bagabo baba bafite telephone zigezweho zirimo film n’indirimbo zishobora kuba zituma abantu bagira ubushyuhe bubaganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Undi muturage ati “Umwana uba umufite mu rugo ukibwira ko ntaho yagiye ntaho yahuriye n’abo basore ariko nyine bahurira kuri telephone ntuminye aho umwana yapfiriye, n’ayo mafilimi bagenda bareba kuri telephone. Ibyo na byo bifite uruhare mu kubatera ubwo burumbo.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo giteye impungenge kuko muri aka gace hakomeje kugaragara abangavu benshi baterwa inda zitateguwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise yibukije abangavu ko ntakiruta ubuzima bwabo, abasaba kuzirikana ko kwishora mu busambanyi bashukishijwe ibyo bintu, ari iby’igihe gito ku buryo bishobora kubagusha mu ngaruka zikomeye z’igihe kirekire.

Ati “Abangavu bakwiye gukomera ku busugi bwabo, bakanaterekeza kuri ejo habo, ndetse bakigira ku bandi ku ngaruka nyinsi z’umwana utwaye imburagihe ahura na zo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko ibi bizakemurwa ku bufatanyije bw’ababyeyi bazashobora gusubiza mu ishuri abana bose baritaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − five =

Previous Post

Muhoozi yemeje ko mu mezi 3 UPDF imaze kwivugana ibyihebe 1.000

Next Post

Kayonza: Umugabo yapfuye yiyahuye ku nshuro ya gatatu asiga asabye nyina ikintu gikomeye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Umugabo yapfuye yiyahuye ku nshuro ya gatatu asiga asabye nyina ikintu gikomeye

Kayonza: Umugabo yapfuye yiyahuye ku nshuro ya gatatu asiga asabye nyina ikintu gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.