Gisagara: ‘Smartphones’ zabaye umutego ushibukana abangavu bagasambanywa n’abagabo bubatse bazibagurira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abana babo b’abakobwa bakomeje gusambanywa n’abagabo bubatse, babashukisha telephone zigezweho, bikaviramo bamwe guterwa inda zitateguwe.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10 bo mu        Murenge wa Mugombwa bavuga ko bakunze kunyura ku bagabo bari kumwe n’abana b’abakobwa.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Ubasanga mu ntoki mu mashyamba bicaye barambije, bari kumva indirimbo zo muri telephone, bagacyurwa n’ijoro.”

Aba baturage bavuga ko abo bagabo baba bafite telephone zigezweho zirimo film n’indirimbo zishobora kuba zituma abantu bagira ubushyuhe bubaganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Undi muturage ati “Umwana uba umufite mu rugo ukibwira ko ntaho yagiye ntaho yahuriye n’abo basore ariko nyine bahurira kuri telephone ntuminye aho umwana yapfiriye, n’ayo mafilimi bagenda bareba kuri telephone. Ibyo na byo bifite uruhare mu kubatera ubwo burumbo.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo giteye impungenge kuko muri aka gace hakomeje kugaragara abangavu benshi baterwa inda zitateguwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise yibukije abangavu ko ntakiruta ubuzima bwabo, abasaba kuzirikana ko kwishora mu busambanyi bashukishijwe ibyo bintu, ari iby’igihe gito ku buryo bishobora kubagusha mu ngaruka zikomeye z’igihe kirekire.

Ati “Abangavu bakwiye gukomera ku busugi bwabo, bakanaterekeza kuri ejo habo, ndetse bakigira ku bandi ku ngaruka nyinsi z’umwana utwaye imburagihe ahura na zo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko ibi bizakemurwa ku bufatanyije bw’ababyeyi bazashobora gusubiza mu ishuri abana bose baritaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru