Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB

radiotv10by radiotv10
21/02/2022
in MU RWANDA
0
Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Dr Paul Gitwaza wagarutsweho mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bafatanyije na we gushinga iri torero bageragezaga kumweguza, yagize icyo avuga kuri iki gikorwa ndetse no ku byo yavuzweho byo guhunga Igihugu.

Apotre Dr Paul Gitwaza wagarutsweho cyane mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hagaragaraga ibaruwa n’Abashumba batandatu bamwandikiye ibaruwa bamumenyesha ko ahagaritswe ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri torero.

Muri iyi baruwa, aba bashumba bavuga ko bafatanyije na Dr Gitwaza gushinga iri torero, bamushinja ibikorwa binyuranye birimo kunyereza umutungo w’iri torero, kuyisahurira hanze y’Igihugu ndetse no gufata imyanzuro ishingiye ku giti cye.

Ibaruwa yeguza Apotre Gitwaza, yakurikiwe n’icyemezo cya RGB gitesha agaciro iyi baruwa, aho uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyorere rwavugaga ko iki cyemezo cyafashwe n’abantu batabifitiye ububasha.

Apotre Gitwaza ubu uri mu mahanga aho avuga ko akomeje kwagura itorero rye dore ko akomeje gufungura amashami yaryo muri Leta zinyuranye zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagize icyo avuga kuri iki gikorwa cyo kumweguza.

Muri ubu butumwa yagezaga ku bayoboke, Gitwaza yashimiye inzego z’Igihugu by’umwihariko Perezida wa Repubulika “ku bw’ubushishozi bagira kugira ngo babashe kuzanira Abanyarwanda umutekano ubakwiriye”

Yavuze ko nubwo kiriya gikorwa cyo kumweguza cyahagaritse imitima y’abayoboke “ariko nanone turashimira Imana, igihugu cyacu ko bashishoje bagasanga biriya ari ibintu bidafite ishingiro.”

Yanamaze impungenge abayoboke ababwira ko atataye itorero nk’uko abishinjwa, ahubwo ko ari gushinga amashami yaryo kandi ko azagaruka vuba.

Ku byavuzwe ko yahunze Igihugu, Gitwaza yasabye abayoboke kwima amatwi abakwirakwiza amakuru nk’ayo y’ibihuha ko yahunze ndetse ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati “Oya, nta convocation [inyandiko ihamagaza] n’imwe ya RIB nari nagira, sinzi ko izanahaba kuko nta cyaha nakorera Abanyarwanda no guhemukira u Rwanda sinzi ko nzabikora.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iri torero, bavuga ko kweguza Gitwaza byageragejwe kuva cyera aho bagendaga bagira byinshi bamushinja, ariko iki gikorwa kikagenda kiburizwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yashyiriweho ikibumbano mu Bwongereza giteze mu mbyino Nyarwanda

Next Post

Rwamagana: Itsinda ry’abantu 7 barimo umugore n’umugabo we ryafatanywe ibyibano

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Itsinda ry’abantu 7 barimo umugore n’umugabo we ryafatanywe ibyibano

Rwamagana: Itsinda ry’abantu 7 barimo umugore n’umugabo we ryafatanywe ibyibano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.